Uganda: Gen Kale Kayihura ngo yari amaze imyaka 2 acungirwa hafi

Sangiza iyi nkuru

Mu 2016 ubwo Gen Kale Kayihura yagiraga uruhare rukomeye mu gushyigikira Museveni mu matora, ngo uwari minisitiri w’umutekano, Lt Gen Henry Tumukunde yakoze ibishoboka ngo uwahoze ari umukuru w’igipolisi Atari kurema uburyo bwe bwite bwari kuzamworohereza kugera ku nzozi ze zo kuba perezida.

Muri uyu mwaka ngo perezida Museveni akaba yari yakiriye amakuru y’ubutasi avuye mu biro bitandukanye ko Gen Kale Kayihura yifuzaga kuzamusimbura nk’uko bitangazwa n’umusirikare mukuru utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara.

Icyo gihe, ngo abanzi ba Museveni bizeraga ko atagishoboye kuyobora igihugu igihe kirekire. Kubw’ibyo, bikavugwa ko abashaka ko ubutegetsi buhinduka muri Uganda bagombaga gushaka uburyo bwo gufasha Kayihura gufata ubutegetsi.

Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga ko bitarasobanuka neza niba yaragize icyo gitekerezo kubera ko yabonwaga na benshi nk’umuntu wubaha Museveni, gusa ngo umugambi wo kwegezayo Museveni wari wateguwe.

Uyu watanze amakuru akavuga ko hari umugambi wo kugira Uganda leta yananiwe habaho ubwiyongere bw’ibyaha nko gushimuta, ubwicanyi no gutera ibisasu. Ibi ngo bikaba byari kuzazahaza ubukungu ndetse bikirukana mu gihugu ba mukerarugendo b’ingezi n’abashoramari.

Umugambi kandi ngo wateganyaga gukura mu nzira bamwe mu bakozi bakuru bal eta binyuze mu bwicanyi no kubavangira mu kazi.

Abayobozi bakaba batanga urugero rw’abapolisi bakuru n’abasirikare kuzamurwa mu ntera kwabo kwagiye kunanizwa.

Perezida Museveni ngo nyuma yaje kubwirwa ko hari igihugu cyari kubigiramo uruhare kivanga mu mutwe abaturage kibaha amakuru y’ibinyoma kuri internet ndetse no kugura abavuga rikijyana b’ingenzi n’ibinyamakuru muri Uganda.

Perezida Museveni kandi ngo yanabwiwe ko miliyoni z’amadolari ziri kwinjizwa mu gihugu zo gufasha abatavuga rumwe n’ubutegetsi kwigarurira imitima y’urubyiruko mbere y’amatora yo mu 2021. Museveni ngo akaba yarananiwe kwihangana ubwo yumvaga ko hari umugambi wo kwigisha impirimbanyi zitavuga rumwe n’ubutegetsi gushishikariza abandi imyigaragambyo karundura muri Kampala yagombaga gucengereramo abantu bagombaga kudurumbanya umurwa mukuru.

Ngo niyo mpamvu perezida Museveni yategetse umukuru wa Military Police, Brig Sabiiti Muzeeyi Magyenyi, gukoresha uburyo bwose akagarura ituze nyuma y’itabwa muri yombi ry’umuyobozi wa Boda Boda 2010, Ibrahim Kitatta.

Abagize aka gatsiko ka Boda Boda 2010 ngo bakaba bari bakanguriwe gutangira ibikorwa byari guteza ikibazo igipolisi n’igisirikare, ariko military police yahise ibaca integer mu gihe cy’amasaha makeya.

Mu gihe gen Kale kayihura yahinduranyije abapolisi abandi akabohereza gukorera ahandi cyane cyane abakoraga mu biro bye, perezida Museveni ntiyemeye ko arimo gukora akazi keza ko kunyuza umweyo mu gipolisi nk’uko yari yabimusabye ngo akuremo abanyabyaha.

Nyuma yo kunanirwa kwihangana ngo Museveni akaba yarategetse igisirikare gutangira guhiga agatsiko ka Kayihura bituma benshi batabwa muri yombi. Amakuru aturuka hejuru akavuga ko hari igihe igisirikare cyateguye raporo isaba guta muri yombi Gen Kayihura.

Hari kuwa gatanu kandi twese tuzi ko kayihura agiye gutabwa muri yombi. Museveni yatabaye Kayihura ariko avuga ko agomba gucungirwa haf i.”

Ubwo Kayihura aheruka kubura ku ifamu ye iri Lyantonde, benshi ngo mu nzego z’umutekano batekereje ko yacitse, ariko avugana na Chimpreports mbere yaho, yasetse cyane amakuru y’uko azatoroka.

Icyo gihe yagize ati: “ Kuki natoroka? Mpunga iki ?”

Abajijwe niba yemerewe kugenda uko ashatse, yasubije ko ahuze cyane ku ifamu ye ndetse no kujya Kampala ari gakeya.

Icyo gihe Kayihura yasobanuye ko abatangaje aya makuru ari ikibi.

Chimpreports igakomeza ivuga ko yamenye ko n’icyo gihe akiri ku ifamu ye yabaga acungirwa hafi n’inzego z’umutekano.

Iminsi ibiri mbere y’uko akurwa iwe kuri iyi famu atabwa muri yombi, ngo yari yagiranye n’inshuti ze inama kuri Lake View Hotel muri Mbarara. Icyo gihe ngo kuri iyi hotel hanagaragaye bamwe mu bakozi ba perezidansi.

Umwe muri aba yemereye iki kinyamakuru ko akazi ke kari ukugumisha ijisho kuri Gen Kale Kayihura.

Biravugwa ko kugeza kuri iki Cyumweru Gen Kale Kayihura agifungiye mu Kigo cya gisirikare cya makindye aho akomeje guhatirwa ibibazo n’abashinzwe umutekano.

Abamwunganira mu mategeko, Kampala Associates Advocates (KAA) bakaba bakomeje guhakana amakuru avugwa mu itangazamakuru ko ashinjwa ibyaha by’ubugambanyi no kugambirira kwica n’ibindi. Mu gihe havugwa ko yahaswe ibibazo ku iyicwa ry’uwari umuvugizi w’igipolisi, AIGP Andrew Kaweesi kuwa 17 Werurwe 2017.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *