Abantu bagera kuri 86 mu gihugu cya Nigeria ni bo bamaze kubarurwa ko baguye mu mirwano yatejwe n’abaragira amatungo bakozanyijeho n’abahinzi bigatuma hanabyuka inzika zari zisanzwe hagati y’amoko 2 arimo aba bashumba bo mu bwoko bwa Fulani bakozanyijeho n’abahinzi bo mu bwoko bwa Berom.
Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko iyi mirwano yatangiye mu cyumweru gishize, aho bamwe mu bajyenda bashakisha ubwatsi bw’amatungo yabo yaje gushotorana n’abahinzi bo mu gace ka Barikin Ladi.
Umuvugizi wa polisi muri kariya gace, Undie Adie avuga ko kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 23 kamena ari bwo hakozwe ibarura ry’abaguye muri iyo mirwano hagatahurwa imirambo 86 ndetse n’abandi 6 bakomeretse, ibikorwa remezo n’inzu z’abaturage zisaga 50 zikaba zaratwitswe.

Si ubwa mbere ubwicanyi nk’ubu bukozwe muri kiriya gihugu, kuko no mu myaka yashize byabayeho ubwo havukaga inzangano zishingiye ku moko, politiki n’abanyamadini.
Impuguke zikurikiranira hafi ibya politiki yo muti kiriya gihugu zivuga ko iki ari kimwe mu bibazo by’umutekano bikomereye kiriya gihugu aho guhera muri 2009 na bwo abarwanyi ba Boko Haramu bishe abasaga ibihumbi 20.
Ibiro bya Perezida Muhamadu Buhari byatangaje ko abakoze ibi bikorwa bazakurikiranwa bagahanwa n’itegeko ndetse ko hagiye gushyirwamo imbaraga mu kubashakisha.
Ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byatangiye kuwa gatanu w’Icyumweru cyashize tariki ya 22 Kamena nyuma y’uko abahinzi bo muri kariya gace banze ko bariya bashimba babaragirira mu mirima.
Perezida Buhari ashinjwa kunanira gukemura ikibazo cy’amakimbirane ari hagati y’ariya moko kuva kera dore ko na we ari ku ruhande rw’aborozi bo mu bwoko bwa Fulani.


