Mu gihugu cy’u Buhinde, haravugwa inkuru y’imbeba ziherutse kwibasira amafaranga yo mu cyuma gisanzwe kizwiho gutanga amafaranga, Automated Teller Machine (ATM) mu buryo bw’ikoranabuhanga bakaza gutahura ko zirimo zimaze gucagagura asaga ibihumbi 8 by’Amapawundi.
ikinyamakuru DailyStar, kivuga ko amafaranga acikaguritse yagaragaye bwa mbere ku itariki ya 20 Gicurasi uyu mwaka ariko ntibabyiteho kugeza ubwo kuwa 11 Kamena ari bwo bafashe umwanzuro wo gufungura icyuma bagasanga zimaze kuguguna asaga Ibihumbi 8 by’Amapawundi.
Polisi ivuga ko byagaragaye ko imbeba zinjiye muri kiriya cyuma zinyuze mu mwenge wajyanagamo amasinga gusa ubuyobozi bwa banki y’u Buhinde bwo bukavuga ko hakwiye gukora iperereza ryimbitse kuri kiriya kibazo kuko ibyumweru 3 byose bitakabaye byarashize kuva aho baboneye inoti ya mbere yacikaguritse.
Ubuyobozi buvuga ko nta kindi kihishe inyuma y’iyangirika ry’aya mafaranga uretse ibisigazwa by’ibyo imbeba zabaga zinjiranyemo ndetse n’umwanda basanzemo ubwo bafunguraga ngo barebe.


