Abagore bo mu karere ka Rwamagana bashinja abagabo babo kudindindiza gahunda zo kuboneza urubyaro no kubyara abo bashoboye kurera, bamwe ngo ntibumva akamaro kabyo bitewe nuko inshingano zo kurera no kwita ku miryango baziharira abagore. Â Nabo bakaba basaba ko Leta yajya ihana abo bagabo.
Babitangaje ku wa Mbere tariki ya 25 Kamena 2018, mu bikorwa byo gutangiza icyumweru cy’abaforomo hatangwa serivisi z’ubuvuzi ku buntu.
Abagore benshi bitabiriye gahunda yo kuboneza urubyaro bagaragaza impungenge z’uko  bagira ubushake bw’iyo gahunda rimwe na rimwe bakabikora batabanje kujya inama n’abagabo babo kubera imyumvire ikiri hasi.
Dusabimana Olive, avuga ko  yiyemeje gufata umwanzuro wo kwifungisha burundu kubera imibereho mibi abayemo we n’abana be.
Aragira ati “umugabo wanjye ahora ashaka ko tubyara abana buri munsi nyara iyo tumaze kubyara umwana ahita yigendera nkasigara nduhana n’abana njyenyine, ubu abana 6 twabyaranye umwe niwe wiga neza kubera ko nawe afashwa na Leta, njye ndashaka ko bamfunga burundu kugira ngo atazongera kuntera indi nda”.
Mukayiranga Mediatrice, ni umwe mu bagore bavuga ko Leta igomba kutihanganira abagabo bashyira imbere gutera inda nyaramara bakihunza kurera cyangwa kuboneza urubyaro, hamwe na bagenzi be, bagasaba ko abagabo badashaka kuboneza urubyaro Leta yajya ibahana.
Aragira ati “abagabo usanga bashaka gushyira imbere gutera inda nyamara badatekereza uko abana babo bazabaho, usanga umuntu uri mu kiciro cya mbere abyara buri mwaka ariko nta bushobozi bwo kurera abana babyara, Leta ikwiye kujya ihana abagabo badashaka kuboneza urubyara, abagore tubyitabira kuko turi indushyi bitewe nuko abagabo bihinduye ba ntibindeba”.
Abagabo nabo bemeza ko batererana abagore babo kubera kutumva akamaro ko kuboneza urubyaro ariko bagasaba  ko bahabwa amahugurwa abafasha gusobanukirwa neza.
Umwe muri bo ati ” koko abagabo twumva ko bireba abagore gusa ariko abayobozi bateguye ibiganiro byinshi bigenewe abagabo byahindura imyumvire ya benshi,kuko nkatwe abanyonzi usanga dukorera amafaranga make ariko hari abo usanga afite abana 4 atarageza imyaka 30 kandi akodesha inzu, ahaha, abo bana bakeneye kwiga, muri make ni ikibazo gikomeye cyane”.
Ushinzwe ibikorwa by’ubuzima mu karere ka Rwamagana, Umuhoza Marie Chantal, avuga ko akarere kafashe ingamba zo kwigisha abaturage ndetse no kubafasha kubona serivisi zo kuboneza urubyaro.
Â
Ngabonziza Justin/ Bwiza.com


