Kenya: Umupadiri umaze kubaka izina mu njyana ya Rap yahagaritswe

Sangiza iyi nkuru

Umupadiri wo mu gihugu cya Kenya umaze kwamamara kubera injyana ya Rap akora mu guhindura abantu yahagaritswe na kiliziya Gaturika abarizwamo.

Uyu Paul Ogalo bahimba ‘Sweet Paul’ akora injyana ya Rap nk’uburyo bwo kwiyegereza urubyiruko rwinshi ashaka ko rwitabira misa.

Avuga ko umuziki ari inzira nziza cyane, atari ukugirango wiyegereze urubyiruko gusa, ahubwo no mu gukwirakwiza ijambo ry’Imana.

Inzira ze rero mu gukururira urubyiruko kwitabira kujya mu rusengero ntizashimishije abamukuriye muri kiliziya gaturika mu burengerazuba bwa Kenya, aho bahise bamuhagarika mu kazi ke mu gihe cy’umwaka kugirango yisubireho.

BBC dukesha iyi nkuru ikaba ivuga ko Musenyeri wa diyosezi abarizwamo, Bay Philip Anyolo, yatangaje ko uwo mupadiri agomba guhitamo kuririmba umuziki wa Rap cyangwa agahitamo kuba umupadiri.

Father Paul

Yongeyeho ko nta burenganzira afite bwo kongera gusoma misa mu gihe cy’umwaka umwe, ariko yemerewe kuyijyamo no kuyisoma mu ibanga.

Bivugwa ko Padiri Ogalo yahitaga ahindura imyambaro yo gusomana misa misa irangiye, agahita yambara igitambaro kirekire gifite amabara atukura n’ayirabura mu mutwe, ipantaro itamufata, agahita atangira kurapa nk’abandi baraperi bose.

Ibi ngo bikaba byashimishaga urubyiruko rwinshi ndetse na bamwe mu bakirisitu bakuze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *