Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Boneza n’indi ikora ku kiyaga cya Kivu mu karere ka Rutsiro barasaba ubuyobozi bw’akarere n’abafatanyabikorwa bako kububakira ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Ibi ni bimwe mu byo aba barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka karere batangarije ubwo itorero ADEPR muri aka karere ryibukiraga muri paruwasi ya Rugamba, uwari umushumba w’iyi paruwasi, Gatare Gaspard n’abakirisitu b’iri torero mu maparuwasi atandukanye y’aka karere bazize Jenoside yakorewe Abatutsi..
Murigande Faustin, umwe mu baharokokeye akaba n’umuyoboke w’iri torero, yagize ati “tuhifuza icyo kimenyetso kugira ngo nibura amafoto n’amazina y’abacu bahaguye ahashyirwe n’abazadukomokaho bazamenye ibyahabereye”.
Akomeza avuga ko ababo bishwe urubozo bakajugunywa mu Kivu, bakaba batarigeze babona imibiri yabo kandi ababishe bahari.
Agira ati “abacu bishwe urubozo bajugunywa muri kiriya kiyaga n’ababashije guhunga bajya muri Congo bagategerwa ku kirwa cya Iwawa n’Interahamwe zikabicirayo abandi zikabicira mu kivu rwagati, hakaba n’abo tutazi neza niba koko ari ho baguye kubera kubura amakuru kandi abakayaduhaye babicaga n’ababireberaga bamwe tunasengana bicecekeye batavuga’’.
Uhagarariye Ibuka by’agateganyo muri aka karere, Niyonsenga Philippe yemeranya n’bavuga ko iki kimeyetso ari ngombwa cyane, cyane cyane ko ngo nyuma yo kubakirwa urwibutso rwa Jenoside rujyanye n’igihe rwa Kinunu rubitse neza imibiri y’ababo bazize Jenoside yakorewe abatutsi 4700, n’itorero ADEPR rikabubakira ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside ku rusengero rwa Rugamba, basanga no ku kivu hakwiye ikiranga ubugome bwahakorewe.
Umuyobozi w’aka karere, Ayinkamiye Emérence avuga ko ari igitekerezo cyiza cyane kandi n’ubuyobozi bwagitekerejeho ariko butari guhita bukihashyira.
Ati ’”ni igitekerezo cyiza cyane kuko nk’uko no mu buhamya butangwa bigenda bigarukwaho abenshi mu barokotse banyuze mu Kivu ariko hari n’abandi benshi bahaguye ku buryo kihashyizwe byafasha cyane. Twabitekerezaho tukareba uburyo cyahashyirwa, na byo tukaba tugiye kubishyira mu byihutirwa”.
Umushumba w’ururembo rw’u Burengerazuba, Sebadende Emmanuel yavuze ko nka ADEPR bazakomeza gufasha abarokotse Jenoside kwiyubaka babaremera.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya
Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com


