Malawi: Abafite ubumuga bw’uruhu biteguye gutungurana mu matora ya Perezida

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe ry’abafite ubumuga bwo ku ruhu muri Mali, ritangaza ko mu matora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite ateganyijwe mu 2019, rizayatangamo abakandida batandatu.

Umuyobozi w’iri shyirahamwe, Overstone Kondowe yatangarije ikinyamakuru The Guardian, ko bashaka kwereka amahanga ko bafite ikindi bari icyo kirenze kubabona mu isura y’abafite uruhu rutandukanye n’urwabo.

Akomeza avuga ko mu matora ya Perezida n’ay’Abadepite biteguye gutangamo abakandida batandatu, ibi ngo bikabazatuma abantu bahindura imyimvurire ku bafite ubumugu bwo ku ruhu.

Ibi babitangaje mu gihe muri Malawi ndetse no mu karere iki gihugu giherereyemo, abafite ubu bumuga bahigwa, rimwe na rimwe bakicwa, mu gihe ababahiga baba bavuga ko ibice by’imibiri yabo bibafasha kubona ubutunzi.

Mu mwaka wa 2016, Loni yatangaje ko muri Malawi, abafite ubumuga bw’uruhu basaga ibihumbi 10, hasabwa kubungabunga uburenganzira bwabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *