Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu kagari ka Mubuga, umurenge wa Gihombo, mu karere ka Nyamasheke bafite ababo bishwe bakarohwa mu Kivu bavuga ko bari bamaze imyaka 24 yose mu gahinda kenshi baterwa no kuba batarigera na rimwe babibukira kuri iki kiyaga, kuri iyi nshuro ya 24 mu Rwanda hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi, ku bufatanye n’itorero Methodiste Libre mu Rwanda bakaba babashije kubibuka, bakanashyira indabo mu kivu kibitse imibiri y’ababo batagira ingano bishwe.
Musenyeri Kayinamura Samuel avuga ko iki gikorwa cyo kwibukira ku kivu gikozwe ubwa mbere kikaba cyashimishije cyane abahaburiye ababo ,batanze ubuhamya bw’ibyahabereye bakanunamira izo nzirakarengane.
Sinana Enos uvuga ko yarokokanye n’abatarenga 5 mu muryango w’abarenga 100 yari afite,avuga ko bakomeza kubabazwa n’ibyabereye kuri iki kiyaga batajyaga babona uko bavuga.
Yagize ati “iki kivu mubona kibitse imibiri y’abacu benshi cyane, cyane cyane ko hari n’abiciwe mu karwa ka Nyamunini bagera kuri 7 n’ubu tutarabwirwa neza urwo bishwe, hakaba n’abandi tutazi niba barahiciwe cyangwa niba barabapakiye bakabazana i musozi bakabicira yo, hari n’abo twumvaga ngo bambukijwe nyuma tukumva ko ababambukije babishe bakagarura ubwato, n’ibindi byinshi tutabona ababidusobanurira neza, tugasaba ubuyobozi gushyira imbaraga mu gutuma abatwiciye abantu badukura mu gihirahiro bakatubwiza ukuri ku byo bakoze.’’
Mu buhamya bwe, Mberabahizi Raymond Chrétien waharokokeye, na we yasabye abagize uruhare mu byababayeho kuvuga ibyo bakoze n’ukuntu baroshye abantu babo muri kiriya kiyaga bakamenya urwo bishwe,anasaba ko abiciwe ku rusengero rw’abadiventisiti rwa Butembo no kumbuga yarwo, aho biciwe habungabungwa kuko hari abari batangiye gushaka gusibanganya ibimenyetso byaho bahatera ibiti mu rwego rwo gushaka kwibagiza aya mateka.
Musenyeri Kayinamura Samuel unavuka muri kano gace na we benshi mu miryango ye bakaba bararoshywe muri kiriya kiyaga,yavuze ko kuhibukira biruhuye imitima abafite ababo bahajugunywe bahoraga bibaza uburyo bazahibukira,avuga ko guhera ubu na ho bazajya bahibukira.
Ati “twaje kwibuka abatutsi bishwe bakajugunywa mu kivu. Ntitwari twarigeze dufata umwanya wo kujya kubunamira,twibukaga muri rusange ariko uyu munsi twakoze urugendo rurerure ruhagera dushyira indabo ku kivu kibitse imibiri yabo,twibuka n’abari bageze ku birwa interahamwe zikabakurayo zikabica, tukaboneraho gusaba abapasiteri n’abandi bakirisitu bafite icyo bazi kuri Jenoside yakorewe abatutsi bagicecetse kwatura bakavugisha ukuri ku byo babonye.’’
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michel, yavuze ko hari gahunda yo kuvugana n’abaturage n’inzego zose z’ubuyobozi kugira ngo abafite amakuru ku byabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi bayavuge bashashe inzobe,akizera ko n’aba bagifite urujijo ku iyicwa n’irohwa mu kivu ry’ababo,aya makuru azashyira akamenyekana.
Kugeza ubu abaguye mu Kivu bo mu byari amasegiteri ya Butembo na Gitsimbwe ni 33 bamaze kumenyekana, abandi,amakuru akaba agishakishwa ngo hamenyekane n’abandi baba barahiciwe cyangwa bakahajugunywa.


Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com


