Perezida Kagame avuga ko ku mugabane wa Afurika hafashwe gahunda yo guteza imbere uburinganire, bityo ngo iyo abari n’abategarugori bahawe uburenganzira bwabo, bagera kuri byinshi, bikaba akarusho iyo bafatanyije n’abagabo babo.
Perezida Kagame akaba n’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU) yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 30 Kamena 2018, ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye Inama ya 31 Isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, bigize umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yaberaga i Nouakchott mu Murwa mukuru wa Mauritania.
Perezida Kagame wari uyoboye iyi nama yigaga ku iterambere ry’abari n’abategarugori ‘Women in Power’ afatanyije na Mimica Neven, Komiseri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yavuze ko abari n’abategarugori bagera kuri byinshi mu gihe cyose baba bafite uburenganzira busesuye.
Yagize ati “Abari n’abategarugori bagera kuri byinshi iyo bahawe uburenganzira bwabo bwose. Iyo bafatanyije n’abagabo, bose bagahuriza hamwe imbaraga, biba akarusho. Ubufatanye buhora ari bwiza kurusha gukora buri wese yireba ku giti cye”.
Akomeza avuga ko Uburinganire hagati y’abagabo n’abagore nk’Abanyafurika buri muri gahunda bihaye kuva mu 2004, ati “Ku mugabane wacu, twafashe gahunda yo guteza imbere uburinganire muri 2004. Iyi gahunda iracyayobora ibikorwa byacu. Uburinganire hagati y’abagabo n’abagore muri byose buri no muri gahunda twihaye muri Afurika yiswe ‘Agenda 2063’”.
Mu gihe iyi nama yari ihuriweho n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe hamwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Perezida Kagame avuga ko iyi gahunda y’ubufatanye bw’imiryango (AU & EU) itandukanye, ifite icyo isobanuye kirenze akamaro gahabwa iterambere ry’abari n’abategarugori.
Iyi nama iteganyijwe ku matariki 1-2 Nyakanga 2018, ikaba Inama ya 31 Isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Afurika Yunze Ubumwe.



