Perezida Kagame yakomoje ku mutekano wa bimwe mu bihugu bya Afurika ndetse anashima intembabwe bimaze gutera habungwabungwa amahoro n’umutekano muri byo.
Perezida Kagame nk’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ibi yabikomojeho kuri iki cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama ya 31 Isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, bigize umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yaberaga i Nouakchott mu Murwa mukuru wa Mauritania.
Perezida Kagame yagize ati “nk’Umuryango w’Ubumwe, twifatanyije n’abaturage ba Etiyopiya na Zimbabwe mu rugendo bakomeje rwo gushaka amahoro n’impinduka muri politiki. Twamaganye ibitero by’iterabwoba kandi twihanganishije ababuze ababo”.
Nk’umuyobozi w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Uyu mwaka, yavuze ko bishimiye intambwe imaze guterwa hagati ya Ethiopie na Erthrea, anizeza ubufasha, ari nako yahise anakomoza ku ntambwe imaze guterwa no muri Sudani.
Agira ati “Dutewe imbaraga n’intambwe imaze guterwa mu mubano hagati ya Eritereya na Etiyopiya. Tubijeje inkunga yacu nk’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe,… Ndashaka kandi gutera ingabo mu bitugu intambwe zimaze guterwa mu kugarura amahoro muri Sudani y’Amajyepfo cyane cyane biturutse ku mishyikirano iyobowe n’abakuru b’ibihugu babihawemo inshingano na ‘IGAD’. Twizeyeko impande zombi zizubahiriza amasezerano”.
Muri iyi nama y’iminsi ibiri, Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byinshi bitegerejweho gushyira umukono ku masezerano ashyiraho Isoko Rimwe, ndetse ko ibihugu bitandatu bimaze kwemeza ko bizayashyira mu bikorwa.
Yavuze kandi ko aya masezerano ari mu nzira nziza iganisha ku ishyirwa mu bikorwa. Ubu, ngo Afurika izajya ishyikirana n’abafatanyabikorwa bayo nk’umugabane umwe. Ati “Imbaraga zishyirwa mu mubano wacu n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nazo ziri muri urwo rujyano”.
Muri iyi nama kandi Perezida Kagame yashimye akazi keza kakozwe n’itsinda ry’abaminisitiri 15 b’imali bafatanyije n’Inama Nshingwabikorwa, aho ubu Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ngo witeguriye ingengoyimari ya mbere inyuze mu mucyo kandi yizewe. Aho ngo iy’umwaka wa 2019 yagabanyijweho 12% ugereranyije n’iya 2018.
Ati “Ahazaza tumaze igihe dutegura hageze hafi. Amavugurura y’Ubumwe bwacu ashingiye ku guha Afurika ubushobozi bwo guharanira inyungu n’agaciro byayo,…Gukomeza gukora ibintu nkuko byahoze bigomba guhagarara kandi dutangiye kugenda tubona impinduka buhoro buhoro”.
Iyi nama iteganyijwe ku matariki 1-2 Nyakanga 2018, ikaba Inama ya 31 Isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Afurika Yunze Ubumwe.


