Rwamagana : Uruhinja rwatoraguwe muri Ruhurura

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Nyakanga 2018 mu mudugudu wa Kayenzi mu kagari ka Nyagasenyi mu murenge wa Kigabiro, hatoraguwe uruhinja muri ruhurura kugeza ubu hakomeje gushakishwa uwataye uru ruhinja rurimo gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Rwamagana.

Abaturage batuye akagari ka Nyagasenyi bavuze ko mu gitondo cyo kuri kuwa mbere nibwo hatoraguwe uruhinja muri ruhurura bigaragara ko rwabyawe mu mpera z’icyumweru

Mukankuranga, umwe mu baturage bari bahari yavuze ko bumvise ayo makuru bakajya kureba koko bagasanga hari umwana watawe.

Ati “mu gitondo nka saa kumi n’ebyiri nibwo twabyumvise ko hari umwana watawe twagiyeyo koko dusanga aribyo kuburyo twahageze tukumirwa, kuko bigaragara ko muri mu mpera z’icyumweru, aribwo urwo ruhinja rwavutse nk’ejo , ubwo bahise bakajyana wabonaga katameze neza bitewe nuko yamusize mu mbeho kuko yari yamuryamishije muri Ruhurura. “

Mukayiranga Janviere ni umuturage utuye mu murenge wa Kigabiro, asanga ababyeyi bakwiye guhagurikira gukurikirana uburere bw’abana babo.

“Ibyo twabonye uyu munsi bigomba guha isomo twese ababyeyi kuko imyitwarire abana bafite niyo ituma abakobwa babatera inda kandi nabo bakirerwa kuburyo hari abaterwa inda bakabihisha ababyeyi kugeza ubwo bamwe bakora ibintu nk’ibyo twabonye byo kujugunya umwana w’uruhinja, ibi ntibyakozwe n’umugore w’umugabo aho bishoboka ko ari umukobwa uba watinye ko ababyeyi be bamenya ko yatwaye inda , usanga ababyeyi tubabwira ngo nibagutera inda nzakwica, kandi icyangombwa n’ugufasha abana guhindura imyifatire aho kubakangisha kubirukana n’ibindi”.

Ibi kandi byemejwe na CIP Theobard Kanamugire, umuvugizi wa Police mu ntara y’iburasirazuba. “ushakisha uwaba yakoze ayo mahano birakomeje , nibyo koko hari uruhinja rwatoraguwe , ubu rurimo gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Rwamagana , hakomeje gushakishwa uwaba yataye uwo mwana kugeza ubu ntaramenyekana.”

CIP Kanamugire yakomeje agira inama ababyeyi, kujya bakuirikirana abana babo kugirango babarinde gutwita igihe kitaragera, kandi abana b’abakobwa nabo bahomba kwirinda kugirango batazaterwa inda zitateguwe , igihe hari uwabyaye muri ubwo buryo nawe agomba kwirinda icyaha cyo guta umwana kuko hari uburyo yafashwamo atagombye guta umwana.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *