Ni irihe banga ryaba ryihishe hagati ya Perezida Museveni na Gen Kayihura?

Sangiza iyi nkuru

Iminsi 20 ishize Gen Kale Kayihura wahoze ari umuyobozi wa Polisi ya Uganda ari mu maboko y’inzego zishinzwe Iperereza aho abazwa ku byaha ashinjwa birimo ubwicanyi bwagiye bukorerwa bamwe mu bayobozi, ubwo yari umuyobozi wa Polisi n’ibindi byaha.

Nyuma yo gufatwa akajyanwa gufungwa ku wa 13 Kamena 2018, Gen Kale Kayihura yagiye agerwaho n’inzego zitandukanye z’iperereza, abazwa ku byaha ashinjwa. Bimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda byagiye bitangaza ko yagiye yanga kuvugisha abamukoreragaho iperereza abita abana kuri we.

Mu byifuzo bye, Gen Kayihura ngo yagiye asaba guhura na Perezida Museveni, ariko ibanga baba bafitanye hagati yabo rikaba ritaramenyekana, mu gihe bizwi ko bombi bari inshuti z’akadasohoka, kugera aho Kayihura yiswe ‘Imboni y’ijisho rye’.

Mu nkuru yatambutse ku wa 20 Kamena 2018, ku kinyamakuru ‘Observer’ ifite umutwe ugira uti ‘Kayihura arasaba guhura na Mueveni’, cyagarutse ku buzima bwe aho afungiye muri gereza ya gisirikare ya Makindye.

Kiganira n’umwe mu bamukoresheje iperereza, kitatangaje amazina, yagize ati “Twemereye Kayihura gukoresha telefoni yitaba abunganizi be mu by’amategeko ndetse n’inshuti ze za hafi, ariko we ntabwo yemerewe guhamagara uwo ashaka kuvugana na we, yakomeje gusaba ko yakwemererwa kuvugana na Perezida, ariko dutekereza ko bidashoboka muri ibi bihe, mu gihe mbere byashobokaga ntiyakoresha ayo mahirwe yari afite”.

Umunyamategeko Elison Karuhanga, umwe mu bunganira Kayihura, aganira n’iki kinyamakuru, yagize ati “Mu gihe cyose umukiriya wacu atubwira ko ari icyifuzo cye, tugomba gukora ibishoboka byose dushaka inzira zishoboka ku buryo Perezida (Museveni) yifuza babonana”.

Uyu munyamategeko yakomeje avuga ko nta yica rubozo yigeze akorerwa mu gihe hari amakuru menshi akenewemo ajyanye n’ibyo ashinjwa ngo birimo ubwicanyi, ubugambanyi, iterabwoba,…

Ese Museveni ntiyaba yatabye mu nama inshuti ye?

Nyuma y’ibi byifuzo bya Gen Kayihura byo kubonana na mucuti we, amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Chimpreports nacyo cyo muri Uganda, avuga ko Perezida Museveni adashishikajwe no kubonana na Kayihura.

Mu nkuru yacyo yasohotse ku wa Kabiri tariki ya 3 Nyakanga 2018, ifite umutwe ugira uti “Kuryumaho kwa Museveni gukomeje gushyira umuryango wa Kayihura mu gihirahiro”, basobanura ko Museveni adashishikajwe no guhura na we.

Umwe mu nshuti za hafi za Kayihura, yagize ati “Twese ntabwo tuzi icyo Perezida azakora kuri iki kibazo, Kayihura yari umutoki kuri we cyane, amakosa yakoraga yarirengagizwaga”.

Yakomeje agira ati “Twohereje intumwa kwa Perezida kugira ngo agire impuhwe mu gihe Kayihura atunzwe imboni n’abanzi be, gusa Perezida yadutangarije ko Kayihura ari ahantu hatekanye ko ubuyobozi bukora akazi kabwo”.

Mu gihe Museveni atarabonana na Kayihura, umuryango we ukaba ukomeza gutangaza ko hakiri urujijo ku ifungwa rye, mu gihe byari bizwi ko ari umwe mu bajyanama be bizerwaga.

Kayihura yabonanye na Gen Salim Saleh

Gen Salim Saleh, umuvandimwe wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni akaba n’umujyanama we mu bya gisirikare, yasuye Gen Kayihura, ku wa 26 Kamena 2018, aho afungiye muri gereza ya gisirikare ya Makindye.

Nk’uko ikinyamakuru  Dailymonitor kibitangaza, ngo Gen Salim Saleh ashobora kuba yarabazaga Kayihura ku makuru avuga ko yakoranaga n’igihugu cy’igituranyi na Uganda, ay’ubwicanyi, ishimuta rya hato na hato n’ibindi byaha byagiye bikorwa mu gihugu ubwo yari umukuru w’igipolisi.

Gitangaza ko Minisitiri w’umutekano Gen Elly Tumwine n’umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare, Brig Abel Kandiho, nabo babonanye na Kayihura mbere y’uko abonana na Salim Saleh, ariko  ngo Kayihura akaba yaranze kugira icyo avugana n’abo yita abasirikare b’abofisiye b’abana kuri we, ndetse n’ubwo yabazwaga mu iperereza ngo akaba yararyumyeho.

Ibyo Kayihura na Salim baganiriye ntibiratangazwa, mu gihe hari amakuru avuga ko yaba yarabonanye na we muri gereza yatumwe na mukuru we (Museveni).

Gel Kale Kayihura w’imyaka 62 y’amavuko, yahoze ari umuyobozi w’igipolisi cya Uganda, muri Werurwe uyu mwaka nibwo Perezida Museveni yamuvanye kuri uyu mwanya amusimbuza Okoth Ochola. Ku buyobozi bwe hakaba haragiye habaho ubwicanyi bwakorewe abayobozi mu nzego zitandukanye barimo AIGP Andrew Kaweesi wari umuvugizi wa polisi n’abandi.

MUSEVENI 1
Perezida Museveni na Gen Kayihura basanzwe ari inshuti z’akadasohoka

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *