Perezida Kagame arifatanya n’Abaturage ba Muhanga kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 24

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa 04 Nyakanga, itariki u Rwanda rwizihizaho Umunsi wo Kwibohora, arifatanya n’abaturage bo mu Karere ka Muhanga mu birori byo kwizihiza uyu munsi aho biteganyijwe ko ari buvugire ijambo rigenewe Abanyarwanda bose hirya no hino mu gihugu.

Iyi ni inshuro ya 24 u Rwanda rwizihiza Umunsi wo kwibohoza hazirikanwa igihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahagarikwaga n’ingabo za RPA, abaturage bagatangira inzira nshya igamije impinduka mu gihugu no mu buzima bwabo.

Kuri uyu munsi biteganyijwe ko Guverinoma imurikira ku mugaragaro inzu zo kubamo abaturage batandukanye batishoboye batagiraga aho kuba muri aka karere ka Muhanga. Mu mwaka ushize igikorwa nk’iki cyo guha amazu yo kubamo abaturage batishoboye batagiraga aho kuba kikaba cyarabaye na none muri buri turere tw’igihugu.

Mu myaka itatu ishize akaba ari bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangiye kujya yubaka amazu aciriritse muri buri mudugudu w’icyitegererezo wagenwe muri buri karere, aho uko amazu agenda yuzura agenda ahabwa abatishoboye ku Munsi wo Kwibohora.

Amazu ari butangwe mu Karere ka Muhanga

DhPUJQvXcAA2tgg DhPUDE6XkAEt2QG DhPUJQvXcAA2tgg 1

Guverinoma y’u Rwanda ubusanzwe ikaba ituza imiryango ituye mu manegeka n’indi y’abaturage batishoboye, mu gihe n’abaturage babishoboye bashishikarizwa kubaka amazu muri iyi midugudu y’icyitegererezo.

Umunsi wo Kwibohora rero urizihizwa mu gihugu cyose ndetse no hanze yacyo, aho Abanyarwanda bari muri diaspora hirya no hino ku Isi bari bwifatanye mu kwizihiza uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti: “ Together We Prosper ” igaragaza impamvu ari ngombwa ‘Ubumwe bw’Abanyarwanda’ mu iterambere ryabo.

Abanyarwanda hirya no hino nabo bagiye bagira ubutumwa batanga mu rwego rwo gushimira abagize uruhare mu kubohora u Rwanda bagaragaza ukuntu gutandukanye bafata uyu munsi.

jko l

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *