Umunya Sierra Leone wari ufungiye mu Rwanda yongeye gutabwa muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Moinia Fofana wigeze gufungirwa mu Rwanda kandi akaba yarigeze kuba umuyobozi w’umutwe wa gisirikare muri Sierra Leone, nyuma yo gufungurwa yongeye gutabwa muri yombi.
leone
Ku itariki 9 Werurwe uyu mwaka nibwo umuyoyobozi muri Loni ushinzwe ibyaha bw’intambara yavuze uyu mugabo yakongera agafungwa kuko atubahirije ibyo yagombaga gukora nyuma yo gufungurwa.
Nkuko bivugwa ko uyu mugabo yari arangije bibiri bya gatatu by’igifungo yari ateganijwe, igihano cyari gisigaye yagombamba kugikorera iwe murugo akaba ariho acungirwa.
Fofana ubu akaba afungiye i Freetown mu murwa mukuru wa Sierre Leone bikaba biteganijwe ko urubanza rwe rugomba kumara icyumweru kimwe, ariko bikaba bitaremwe aho azafungirwa, nk’uko ikinyamakuru “awoko” kibivuga.
Hagati y’imyaka 1994 na 2002, Fofana yari umukuru w’ingabo muri Sierre Leone akaba yarahamwe n’ibyaha by’intambara ndetse n’ibyibasiye inyoko muntu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *