Guhera mu ijoro ryo kuwa 2 Nyakanga 2018, Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu baraye mu bitaramo bitegura umunsi ngaruka mwaka wo kubohora igihugu aho harebwa ibyaranze ingabo za RPA/Inkotanyi zabohoye igihugu.
Uyu munsi waranzwe n’ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibyo kuremera inshike za Jenoside, kubakira abamugariye ku rugamba, imikino n’ibindi.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu rurere dutandukanye tw’igihugu cyane cyane mu byakozwe n’urubyiruko.
Rubavu:
urubyiruko rwizihije umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 24 rukina umupira mu mukino wahuje ingabo n’abakozi ukaba waritabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse,Umuyobozi w’ingabo mu ntara, Gen. Maj. Alex Kagame ndetse n’uw’Inkeragutabara, Gen. Maj. Eric Murokore
Gisagara: Urubyiruko rwaremeye Munyandinda Joseph wamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu runagabira inka ndetse runamwubakira ikiraro cyayo.
Uru rubyiruko rwishyize hamwe ruha uyu Munyandinda ibindi bintu binshi bigomba kumufasha mu mibereho byihanjemo ibiribwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara n’uyoboye Ingabo muri aka karere Col. Gakuba Cassier mu nkera y’Urugamba basabye urubyiruko gusigasira ibimaze kugerwaho no gukomeza uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu.
Rwamagana
: Meya Rajab Mbonyumuvunyi yibukije urubyiruko ko n’ubwo nta rugamba rw’amasasu rugihari ariko bagomba kurwana urugamba rwo kurwanya ubujiji ndetse n’icyatuma abanyarwanda basubira inyuma.
Huye
: Urubyiruko, ingabo n’abaturage bizihije umunsi wo Kwibohora basiza ikibanza cyo kubaka inzu y’uwamugariye ku rugamba, bihaye umuhigo wo kumwubakira inzu bakazayirangiza neza, nyuma bakoze Inkera y’Urugamba bashimira ingabo zabohoye u Rwanda
Lt Col Bikaga Donat yasobanuriye urubyiruko uburyo Ingabo zahagaritse Jenoside, zikabohora igihugu n’uburyo zakomeje kubaka igihugu nyuma ya Jenoside kugeza aho n’isi yose iboneye ko u Rwanda ari igihugu gishoboye. Yababwiye ko basabwa kumva inama bagirwa, bakanarwanya ubujiji.
Ruhango
: Uyubyiruko ntirwasigaye mu gushimira ingabo zahagaritse Jenoside mu nkera y’urugamba, Bari kumwe n’Ingabo, Polisi, ubuyobozi bw’Akarere.
Nyanza
: Mu kigo cy’ishuri ryisumbuye rya Lycée de Nyanza habereye igitaramo kirata ubutwari bw’Ingabo zahoze ari iza RPA/Inkotanyi zabohoye u Rwanda, kizwi ku izina rya Bararurwanye 2018 gifite insanganyamatsiko igira iti:”Bararurwanye, Ahasigaye ni ahacu”
Nyagatare
: Mu nkera y’urugamba rwo Kwibohora Mayor Mushabe Claudian yasabye urubyiruko rwari ruteraniye ku ishuri rya Kagitumba H. S kwigira ku rubyiruko rwarwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda umuco w’ubutwari no gukunda Igihugu.
Urubyiruko rwo mu karere kandi rwakoze umuganda wo kubakira umuturage wakomerekeye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda wo mu murenge wa Musheri mu kagari ka RugaramaII aho habumbwe amatafari yo kubaka igikoni cya NTAMBARA James wakomerekeye ku rugamba rwo kubohora Igihugu. Nyuma, Lt Colonel Butare J.B yasabye urubyiruko guharanira ko iterambere.
Kicukiro
: Urubyiruko rwo muri aka karere rwaraye mu gitaramo mvarugamba cyo gushima ubutwari bw’Ingabo z’Inkotanyi zabohoye Igihugu, bati:”U Rwanda ruzubakwa natwe.
Musanze
: Ku munsi ubanziriza umunsi mukuru ngarukamwaka wo Kwibohora 2018, mu karere ka Musanze urubyiruko rwabyukiye mu gikorwa cya Bararurwanye.
Kamonyi
: Mu
murenge wa Gacurabwenge
urubyiruko rwa
hingiye runakorera isuku umukecuru witwa ICYITEGETSE Asterie, incike yarokotse
Jenoside
yakorewe Abatutsi, anahabwa ibikoresho by’isuku.
Karongi
: Urubyiruko rurenga 1000 ba Bwishyura bakoze urugendo bashimira Inkotanyi zabohoye igihugu .
Gasabo
: Nyuma y’umuganda wabereye mu murenge wa Kimironko, Akagali ka Bibare, ubu amagana y’Urubyiruko rwitabiriye igitaramo cyo gukeza ubutwari bw’Ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zikabohora Abanyarwanda, ruri kumwe na Emmanuel Bigenimana (Umunyamabanga uhoraho muri Miniyouth)
Uyu munsi mu murenge wa Kimironko, Akagali ka Bibare, Umudugudu w’Imena, Urubyiruko rwubakiye ubwiyuhagiriro umubyeyi Mukanyarwaya Marie mu muganda wo gushimira ingabo no kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 24.



















