U Rwanda rukomeje kuvuga ko itabwa muri yombi ry’Abanyarwanda muri Uganda ridasobanutse, ariko rukemeza ko rwiyemeje kurushaho gukaza umubano hagati y’ibihugu byombi nk’uko bitangazwa na ambasaderi w’u Rwanda I Kampala, Maj. Gen. (Rtd) Frank Mugambage ugaya uburyo hadakorwa iperereza ku mitwe y’iterabwoba ishaka guhungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda yoroherezwa mu rujya n’uruza muri iki gihugu.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Maj. Gen Frank Mugambage yavuze ko kunanirwa gukora iperereza kuri iki kibazo cyagejejwe kuri guverinoma ya Uganda kirebana n’iterabwoba bihangayikishije bikomeye u Rwanda.
Amb. Mugambage ati: “ Tumwe mu dutsiko tw’iterabwoba duhanze amaso u Rwanda…..ibi ni ibibazo biri kugibwaho impaka kandi byavuzweho binyuze muri izi nzira (za dipolomasi) .”
Ibi Ambasaderi Mugambage yabivuze mu ijoro kuri uyu wa Gatatu ushize hizihizwa Umunsi wo Kwibohora mu birori byaberaga mu rugo rwe ruherereye Kololo muri kampala, ahari abashyitsi batandukanye.
Ibi kandi ambasaderi yabivuze mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda ukomeje kuvugwamo agatotsi kuva mu mpera z’umwaka ushize nyuma y’itabwa muri yombi rya Rene Rutagungira, Umunyarwanda wakoreraga Uganda akaza gushinjwa ibyaha birimo iby’ubutasi na n’ubu akaba akiri mu maboko y’ubutabera.
Ikinyamakuru Chimpreports kivuga ko gikurikije amakuru aturuka mu badipolomate cyabashije kubona, u Rwanda rushinja Uganda koroshya urujya n’uruza rw’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda n’abakora iterabwoba mu karere.
U Rwanda kandi ngo rukaba rwizera ko Kayumba Nyamwasa wahoze mu ngabo z’u Rwanda mbere yo guhunga, ari gutoza umutwe w’inyeshyamba mu kindi gihugu cy’igituranyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Uganda ku ruhande rwayo ngo yijeje ko igomba kwita ku bibazo by’u Rwanda ariko Ambasaderi Mugambage akaba yemeza ko nta kirakorwa gifatika.
Ati : “ Ariko hari impungenge zari zikeneye kandi zigikeneye umuti wihuse by’umwihariko nko muri ibi bihe bishize, gufata nabi abanyagihugu b’u Rwanda muri Uganda ,”
Yamaganye icyo yise itabwa muri yombi rya hato na hato ridasobanutse no kunanirwa kubimenyesha abahagarariye u Rwanda muri Uganda.
Ambasaderi Mugambage asanga inzira zisanzweho zo kuvugana zikwiye gukomeza gukoreshwa mu gukurikirana ibi bibazo.

Ku ruhande rwa Uganda, minisitiri w’imirimo ya leta, Wilson Muruli Mukasa, wari uhagarariye minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri uyu munsi, yavuze ko ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi bizakemuka mu nzira ya dipolomasi.
Abayobozi ba Uganda bakaba bavuga ko Abanyarwanda bagiye batabwa muri yombi muri Uganda ari abakekwaho ibikorwa by’ubutasi no kugira uruhare mu bikorwa bishyira mu kaga umutekano w’igihugu.

Abakuru b’ibihugu byombi, baherutse guhura, ubwo perezida Museveni yakiraga mugenzi we, Paul Kagame ku ngoro ye I Entebbe, bagirana ibiganiro kuri ibi bibazo by’umutekano n’ubufatanye hagati y’ibihugu.
Aba bayobozi bombi bakaba nyuma yo kubonana baratangaje ko
biyemeje kurushaho gushakira umuti ibibazo biri hagati y’ibihugu bayoboye ku nzego zose. Ambasaderi Mugambage akaba avuga ko u Rwanda ruzakomeza iyi nzira y’ibiganiro kandi rugakora ibishoboka ngo imibanire hagati y’ibihugu irusheho kumera neza.





