Uburengerazuba: RURA iravuga ko mu miyoboro 341 y’amazi iri mu Ntara, hakora 206

Sangiza iyi nkuru

Urwego Ngezuramikorere y’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwakoranye inama n’abahagarariye Uturere ku micungire y’ibikorwa by’amazi yo mu cyaro. Muri iyi nama yari yatumiwemo na ba rwiyemezamirimo bacunga imiyoboro y’amazi, haganiriwe ku buryo imiyoboro n’amavomo by’amazi yo mu cyaro bifashwe n’ingamba zafatwa kugira ngo irusheho gucungwa neza.

Muri iyi nama yabaye mu mpera z’ukwezi gushize yayobowe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyentwali Alphonse, abakozi ba RURA bagaragaje ibyavuye mu bugenzuzi bwakozwe ku mitangire ya serivisi z’amazi n’imicungire y’ibikorwaremezo.Nk’uko byasobanuwe na Bwana Nzitonda Jacques ushinzwe ishami ry’amazi n’isukura muri RURA, ku miyoboro 341 iri mu Ntara, 206 niyo ikora neza kugeza ubu bihwanye na 60.4%. Akarere ka Nyamasheke niko gafite imiyoboro myinshi ikora neza aho ingana na 86%. Muri iri genzura kandi hagaragajwe ko amavomero rusange mu Ntara agera kuri 205 afunze kubera ko yangiritse ntasanwe.

Uyu mukozi wa RURA kandi agaragaza ko mu rwego rwo kugira ngo imiyoboro irusheho gufatwa neza, hafashwe gahunda ko Leta iyegurira ba rwiyemezamirimo. Mu Ntara y’Iburengerazuba imiyoboro 191 kuri 341 niyo iri mu maboko ya ba rwiyemezamirimo indi yose ikaba igicungwa n’Uturere.

Nubwo ba rwiyemezamirimo bafite n’inshingano zo gucunga no gusana ibikorwa bito byagiritse ku miyoboro, iri genzura ryagaragaje ko benshi ntabyo bakora kubera ubushobozi n’ubumenyi buke bw’abakozi ndetse bamwe bakaba bafite n’imyenda myinshi y’imisoro n’izindi serivisi batarishyura. Sosiyete AQUAVIRUNGA Ltd icunga imiyoboro mu Turere twa Rubavu na Nyabihu ngo niyo yonyine igerageza. Mu bindi bibazo byagaragajwe ni amasoko y’amazi atabungwabungwa.

Ku ruhande rwa ba rwiyemezamirimo, bagaragaza zimwe mu mbogamizi bafite mu kazi kabo zirimo; ibigo by’abihayimana, amashuri, ibitaro n’abaturage batitabira kwishyura, imiyoboro ishaje cyane idasanwa n’ubujura bw’ibikoresho biri ku miyoboro y’amazi.

Guverineri Munyantwali Alphonse, yavuze ko hatabaye gukorana kw’inzego zose zirebwa n’icyo kibazo, nta micungire myiza yahaba, aho yagize ati:” Niba twarubatse nk’imiyoboro 70, ntidukwiye kugira 50 ikora.. Iyubatswe yose igomba kuba ikora, iyangiritse igasanwa byose bigakurikiranwa, ntibisubire inyuma ahubwo tugakomeza twongera”.  Yavuze ko ikibazo cy’imikorere n’imikoranire ku Karere gikwiye kunozwa.

Uturere twasabwe gushyira imbaraga mu gufasha ba rwiyemezamirimo kwishyuza abatitabira kwishyura amazi bakoresheje. Basabwa kandi gukurikirana ba rwiyemezamirimo badakora neza, byaba ngombwa bagahagarikwa. Uturere twasabwe kandi gukora igenzura ku miyoboro yose yangiritse, tunateganya ingengo y’imari yo kuyisana.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *