Ibitaro bya Polisi byagabiye inka abagizwe incike na Jenoside

Sangiza iyi nkuru

Abaganga n’abakozi b’Ibitaro bya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali basuye ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Huye baboroza inka za kijyambere zizabafasha kubona amata n’ifumbire bagakomeza kubaho neza.

Abagabiwe inka za kijyambere ni ababyeyi 10 batuye mu mu Kagari ka Bukomeye mu Murenge wa Mukura.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kacyiru, CP Dr Daniel Nyamwasa, yavuze ko baboroje inka mu murongo wo gufatanya kubaka igihugu, abashoboye bakazamura abatishoboye.

Yagize ati “Hari aboretse igihugu baturutse ahangaha bakoreka ababyeyi babo ariko babonye n’abababohora. Intambara y’amasasu yararangiye ariko haracyari iy’ubujiji, haracyari iy’ubukene, ibyo byose nimuze dufatanye kubirandura. Mu mirongo migari Perezida wa Repubulika atanga aravuga ngo ‘abashoboye nibafashe abadashoboye, ibyo mufite nimubisaranganye n’abandi mubazamure’.”

Aborojwe inka bagaragaje ibyishimo n’akanyamuneza, bavuga ko bibongereye icyizere cy’iterambere n’imibereho myiza.

Mukamwezi Pelagie yagize ati “Imyaka 24 yari ishize ntabona amata ndetse n’ifumbire yo gushyira mu karima k’igikoni, nyigura ariko ubu sinzongera kuyigura. Ngiye gushyiramo imbaraga iyi nka nyiteho neza ku buryo izampa umusaruro.”

Mugenzi we Mukundiyimana Florida we yagize ati “Inka bampaye ije kumara agahinda kubera ko kera nanywaga amata nkabona ifumbire ariko maze igihe mpangayikira amata nkajya kuyagura. Ubu ndishimye cyane kuko ngiye kongera kubona amata n’ifumbire.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yasabye aborojwe inka kuzitaho by’umwihariko zikabavana mu bukene ndetse zikazagera no ku bandi kuko ngo bidakwiye ko umuntu woroye akomeza kuba mu buzima bubi.

Nyuma y’igikorwa cyo koroza inka, abaganga n’abakozi b’Ibitaro bya Polisi bya Kacyiru basuye ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi batuye hamwe mu macumbi yitwa ‘Impinganzima’ bubakiwe n’Umuryango Unity Club ‘Intwararumuri’ n’abafatanyabikorwa batandukanye, mu Kagari ka Bukomeye, Umurenge wa Mukura, Akarere ka Huye. Aba basuwe mu kubaganiriza no kubafata mu mugongo kuko mu cyumweru gishize umukecuru umwe muri bo yitabye Imana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *