Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Nyakanga 2018, mu karere ka Rwamagana hakozwe umuganda udasanzwe wo kwita ku gikoni cy’umudugudu, ubuyobozi bw’akarere butangaza ko bwagishyizemo imbaraga hagamijwe kurandura burundu ikibazo cy’imirire mibi.
Abaturage batuye imidugudu yose 427 bakoze umuganda udasanzwe bagamije kurwanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana banitegura iminsi 10 yo kwita kuri aba bana bafite iki kibazo ku buryo budasanzwe.
Nyiraminani Odette atuye mu mudugudu wa Kavura yemeza ko abaturage bahinduye imyumvire ubu bamenye guteka indyo yuzuye.
Yagize ati « Dutangira igikoni cy’umudugudu hari abana bari bafite ikibazo cy’imirire mibi ku buryo twasanze dufite abana bane bari mu ibara ry’umuhondo ariko ubu hasigaye umwe na we turimo kumufasha ku buryo yava mu ibara ry’umuhondo kuko nta mwana tunifuza ko yazongera kugira ibibazo by’imirire mibi, mu gikoni cyacu cy’umudugudu ababyeyi twigiramo uburyo bateguramo indyo yuzuye dufite icyizere ko tuzagera ku ntego twiyemeje ».
Murekatete Edith uhagarariye abajyanama mu kagari Cyanya yavuze ko bafite ikizere ko ikibazo cy’imirire bagiye kukirandura burundu.
Yagize ati « dukurikirana abana umunsi ku munsi ku buryo ikibazo cy’imirire mibi dushaka kukirangiza, twigisha ababyeyi guteka indyo yuzuye ku buryo bamaze kumva ko indyo yuzuye uburyo itegurwa kandi abana bose kuva hagiyeho igikoni cy’umudugudu byadufashije gukurikirana abana ku buryo buhoraho, ugize ikibazo tukamufasha vuba ».
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne avuga ko ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana burajwe ishinga no kurandura ikibazo cy’imirire mibi mu bana.
Yagize ati « turitegura igikorwa kidasanzwe twateguye kizatangira ku itariki 15 kugeza kuri 25 ,tugamije kurandura burundu ikibazo cy’imirire mibi mu karere kacu,kandi twashyize imbaraga mu kwita ku gikoni cy’umudugudu, mu midugudu hari ibikoresho byifashishwa, uwo ni umwihariko wa Rwamagana, nibyo bizadufasha kuko nta mwana twifuza ko azongera kugira ikibazo cy’imirire mibi ».
Akarere ka Rwamagana kagizwe n’imidugudu 427, buri mudugudu ufite igikoni cyawo. Ubwo hatangiraga gahunda y’iki gikoni abana 570 bari mu ibara ry’umuhondo hakurikijwe ibipimo byafashwe n’abajyanama b’ubuzima, kugeza ubu abana bakiri mu ibara ry’umuhondo ni 240.


Ngabonziza Justin/ Bwiza.com


