Kuri uyu wa 9 Nyakanga 2018, perezida Donald Trump yemeje Brett Kavanaugh nk’umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaba yamusimbuje Anthony Kennedy uherutse kwegura kuri uriya mwanya.
Mu minsi yashize, ni bwo perezida Trump yatangaje ko yabasha kubona umuntu ushoboye kandi Wabasha kuyobora uriya mwanya neza ariko agaragazamo gushidikanya ko bigomba kwemezwa n’Inteko Ishinga amategeko.
Mu kiganiro yatangiye kuri imwe muri televiziyo zo muri Amerika yagize ati “icy’ingenzi si ibitekerezo by’umucamanza cyangwa uko abona ibintu, ahubwo icy’ingenzi ni aho ibiteekerezo bye byuzuzanya n’itegeko ndetse n’itegekonshinga. Nishimiye rero kubabwira ko uwo muntu nshobora kumubona nta gushidikanya, nta wundi ni Kavanaugh ugomba gusimbura Anthony Kennedy ariko Sena igomba kubishyigikira.”
Kavanaugh w’imyaka 53 y’amavuko yari asanzwe akoranira bya hafi na Kennedy wari umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga, akaba yahise ashimira perezida Trump wamugiriye icyo cyizere cyo kumwegurira uriya mwanya akaba amaze imyaka 12 mu mwuga w’ubucamanza.
Yagize ati “Nyakubahwa Perezida Trump, nishimiye cyane icyizere mwangiriye cyo kumpa uyu mwanya, Kennedy yujuje inshingano mu bijynye n’ubutabera ariko nishimiye ko ngiye gukomereza aho yasubikiye mu kuyobora urukiko rw’ikirenga.”
Ku rundi ruhande, Kavanaugh namara kwemezwa na Sena, azaba yinjiye mu rugamba rutoroshye aho ahanzwe amaso n’abatari bacye ku byemezo azashyira mu bikorwa birimo gusinya amategeko yemerera abantu gukuramo inda, kuryamana bahuje ibitsina, aho bimwe muri byo byari byaremejwe na mugenzi we asimbuye ku bisa n’agahato k’Abademokarate.
Muri 2003, perezida Bush yari yahaye uyu mugabo umwanya uko meye mu bijyanye n’ubutabera, kuri ubu akaba agizwe umuyobozi mukuru w’urw’ikirenga.
Mu minsi yashize, Kavanaugh yanenze guha umwimukira w’imyaka 17 uburenganzira bwo gukuramo inda,abamunenga bakavuga ko bitari bikwiye kuko uwo mwimukira nta burenganzira yari afite kuko Atari umwenegihugu waho.
Umucamanza Kennedy, yeguye nyuma yo kutavuga rumwe n’ Abanyamerika ku ngingo zitandukanye zirimo gukuramo inda, kubana bahuje ibitsina n’urubanza rwo gupfa, mu gihe Brett Kavanaugh umuconservateri, we agaragaza ko ibyo abibona mu buryo butandukanye n’ubwa mugenzi we asimbye.


