Ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi bibumbiye mu muryango ‘AVEGA Agahozo’ mu ntara y’i Burengerazuba bavuga ko nyuma y’imyaka 24 Jenoside yakorewe abatutsi ibahekuye bagasigara iheruheru, ubu bamaze kwiyubaka bakaba babikesha Leta bavuga ko ibakunda.
Ibi ni bimwe mu byo batangarije Bwiza.com, ubwo muri aka karere ka Rusizi haberaga inteko rusange ya cyenda yabo ku rwego rw’intara y’i Burengerazuba, aho bishimiye ibyo bamaze kugeraho bafatanije, n’ibyo bamwe ku giti cyabo bigejejeho, bakaba bataraheranywe n’agahinda k’ibyababayeho ahubwo bakaba baraharaniye kwiteza imbere.
Mukamutara Berabose Agnès w’imyaka 55 y’amavuko atuye mu murenge wa Nyange mu karere ka Ngororero. Avuga ko bitari bimworoheye gutekereza kuzongera kubaho neza nyuma y’uko umugabo we yishwe muri Jenoside bari bamaranye imyaka 6 gusa, akamusigira imfubyi 2, imitungo yose ikamushiraho.
Yagize ati’’ ntibyari byoroshye kuko uretse kubura umugabo wanjye, twari dufite inka 30 zose barazirya ,amazu 6 y’ubucuruzi yose barayasenya, n’ibindi byose twari dufite birashira nsigara iheruheru ariko Leta nziza dufite ubu irampumuriza ndongera ndiyubaka.
Naguze inka ndayorora itanga izindi zirenga 20,inzu zanjye zose ndazisana,FARG iramfasha abana banjye bariga,ubu ndabarihira icyiciro cya 3 cya kaminuza, n’ibindi byinshi nigejejeho, si ngiheranwa n’agahinda ubu ndafasha n’abandi’’.
Umuyobozi wa AVEGA mu ntara y’i Burengerazuba, Uwimpaye Céléstine na we ashima intambwe imaze guterwa n’aba banyamuryango kuko ngo kuva mu 1995 ushinzwe kugeza ubu hari byinshi bigejejeho babikesha cyane cyane umutekano n’inama nziza z’ubuyobozi.
Ati’’ hari ibibazo tukirwana na byo birimo iby’amacumbi ashaje kuri benshi mu banyamuryango, abafite ubumuga bunyuranye burimo n’indwara zidakira bakomoye kuri Jenoside bakeneye kuvuzwa birenze ho, abatazi gusoma no kwandika bakeneye kubyigishwa,imitungo itarishyurwa n’ibindi bigikorerwa ubuvugizi bikibabangamiye.
Umuyobozi wa AVEGA ku rwego rw’igihugu, Mukabayire Valery,avuga ko bigikorerwa ubuvugizi kandi yizeye ko bizakemuka kuko hari n’ibindi byinshi byagiye bikemuka ku bufatanye na UNIT CLUB,FARG,MINALOC n’abandi bafatanyabikorwa.
Akishimira ko muri kano karere hagiye kuzura inyubako ifite agaciro k’amanyarwanda arenga 80.000.000 izatuzwamo inshike za Jenoside zigera kuri 50,ikazoroshya bimwe muri ibi bibazo.
AVEGA Agahozo mu ntara y’i Burengerazuba igizwe n’abanyamuryango 4122 barimo n’abagabo bake, bakaba bamaze kwigeza ku bifatika birimo inzu 2 zikodeshwa z’agaciro ka 30.000.000 n’iyi nyubako igenewe incike za Jenoside igiye kuzura zose ziri mu karere ka Rusizi, inzu y’ubucuruzi y’agaciro ka 12.000.000 i Karongi n’ibindi.


