Icapiro rya Fountain Publishers ryo muri Uganda rishobora gufunga amasoko yaryo mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Imwe mu nzu zikora zikanacuruza ibitabo zamenyekanye cyane mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, Fountain Publishers irateganya gufunga amasoko yari ifite mu Rwanda.

Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga ko iri capiro ryari rifite isoko rinini muri Minisiteri y’uburezi mu Rwanda, muri iyi minsi rikaba ryarumvise ko yi Minisiteri yitangiriye iyayo nzu ikora ibitabo bityo ibyabo bikaba byahita bibura isoko.

Biteganyijwe ko Minisiteri y’uburezi mu Rwanda izabasha kwitunganyiriza ibitabo byose bisifashishwa mu burezi mu gihugu hose, aya akaba ari amakuru chimpreports yakuye mu nzego zizewe z’ubuyobozi.

Umwe mu bayobozi w’iri capiro yagize ati “Tudakoranye na Minisiteri y’Uburezi, simbona ikindi kintu Fountain Publishers yaba ikora.

Fountain Publishers ifite amoko y’ibitabo asaga 1,000 byiganjemo iby’abana, ibyo gusoma no kwandika, ibyifashishwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye, iby’indimi n’ibindi.

Iyi nzu kandi ifite isoko rigari mu karere ndetse ikaba ifite n’ibishobozi bwo kurebera izindi nzu zicuruza ibitabo.

Iri capiro ryatangijwe n’umushoramari wo muri Uganda, James Rwehabura Tumusiime mu 1988, rikaba ryakoraga ibijyanye n’amakarita yo kwigiraho, ibitabo bitandukanye byakoreshwaga mu burezi haba muri Uganda no mu Rwanda.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *