Inzego z’umutekano mu Rwanda zibana n’abaturage, dufatanya nabo muri byose- Min.Gen Kabarebe

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe waganirije abapolisi ku ruhare rw’inzego z’umutekano mu iterambere ry’abaturage, yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zibana n’abaturage zikanafatanya nabo muri byose.

Ibi yabitangaje mu kiganiro ngarukamwaka ku mahoro, umutekano n’ubutabera, bigenewe abapolisi bakuru 28 baturuka mu bihugu 8 bya Afurika, ibiganiro byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Minisitiri w’ingabo avuga ko ubu bufatanye bw’ingabo z’u Rwanda n’abaturage mu iterambere ry’igihugu, ari bwo butuma abaturage bazigirira icyizere kiri hejuru.

Agira ati “Inzego z’umutekano mu Rwanda zibana n’abaturage, dufatanya nabo muri byose, kandi ibi byatumye bagirira icyizere inzego z’umutekano zabo. Tuzakomeza kuba mu b’imbere mu gukorana n’izindi nzego mu guteza imbere abaturage n’Igihugu cyacu, no kurinda abanyarwanda.”

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye, yavuze ko inzego z’umutekano ziharaniye guteza imbere imibereho myiza y’abaturage nk’inkingi y’iterambere, umusaruro waba kugera ku majyambere ibihugu byose byifuza.

Agira ati:”Niba umutekano, cyane cyane uw’abantu n’ibyabo biganisha ku mibereho myiza y’abaturage ari inkingi iterambere rishingiyeho, birumvikana ko byombi bikomatanye, twagera ku iterambere twifuza.”

Yavuze kandi ko kugira ngo umutekano ugerweho neza, ari ngombwa ko abapolisi bahabwa ubumenyi bugezweho bubafasha gukora kinyamwuga bukanabafasha kumva neza aho umutekano w’Igihugu, akarere n’Isi, by’umwihariko umutekano ushingiye ku mibereho myiza y’abaturage uhurira n’iterambere.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (Inspector General of Police -IGP) Emmanuel K. Gasana, yavuze ko gukumira icyaha kitaraba no guharanira imibereho myiza y’abaturage bigendana.

Yavuze ati:”Imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage, ni imwe mu ntego twihaye dufatanyije n’izindi nzego z’umutekano, iz’ubutabera, ubuzima, inzego za Leta n’izigenga, kugirango dushobore kurwanya icyatuma habaho gukora ibyaha kandi tuzamure imibereho myiza y’abaturage.”

Ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB) bugaragaza ko ingabo z’u Rwanda (RDF) ziza ku isonga mu cyizere abaturage bafite inzego zishinzwe umutekano. Abaturage bagaragaje ko bafitiye icyizere cyane Ingabo z’igihugu (RDF) ku gipimo kingana na 99.1%, Polisi y’igihugu (RNP) ku gipimo kingana na 98.1% na DASSO ku gipimo kingana na 84.7%.

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *