Abaturage bo muri Kenya bari mu bikorwa bisa n’imyigaragambyo ku mbuga za interineti nyuma yo kubona bamwe mu badepite bo muri kiriya gihugu bari kohereza amafoto ku mbuga nkoranyambaga bari kureba umupira mu irushanwa ry’igikombe cy’isi riri kubera mu gihugu cy’u Burusiya.
Abadepite bagera kuri 20 ngo bakoresheje igice cya Miliyoni y’Amadolari mu myiteguro n’amatike yo kujya kureba umupira mu mahanga ibi bikaba ari bimwe mu bitari kuvugwaho rumwe mu banyakenya ndetse n’abanyepolitiki bamwe na bamwe muri iyi minsi ya none.
Amakuru aturuka muri Minisiteri ifite Siporo mu nshingano muri Kenya avuga ko aba banyamategeko ngo batumwe mu rwego rwo kujya kurahura ubwenge mu bijyanye n’amarushanwa mu mupira w’amaguru bityo bikazabafasha Kenya gutegura amarushanwa mpuzamahanga ataha.
Byitezwe ko aba badepite uko ari 20 bazareba imikino 4 isoza igikombe cy’Isi harimo n’umukino wa nyuma (Final).
Aba badepite ngo bahawe amatike y’indege y’icyiciro cya mbere (VIP), bakaba barapfunyikiwe buri wese Amadolari 1000 ku munsi, bakaba bazamarayo iminsi 20.
Abaturage rero batangiye kubona amafoto y’aba banyamategeko batangiye kwijujuta bavuga ko ibi byakozwe ari ugusesagura kuko hari ibindi byinshi byari gukorwa muri ariya mafaranga byihutirwa cyane birimo no kwishyura amadeni igihugu kirimo amahanga.
Bamwe mu bakoresha imbuga nka twitter bagaragaje kutishimira ibi bikorwa byo kohereza abantu mu gikombe cy’isi. Uwitwa Odoyo Owiti yagize ati “Kenya iri mu isayo y’amadeni none iri kohereza abantu mu mupira mu mahanga? N’u Bwongereza ntabo bwohereje nkanswe twebwe! Dukeneye ubufasha!”
Minisitiri ufite imikino mu nshingano, Rashid Echesa yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yohereje itsinda ry’Abadepite 6 ngo bajye kwiga uko bategura amarushanwa nk’ariya akomeye ndetse bige n’uko abantu bitwara mu bikorwa nka biriya, ariko ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu nka the Star bikavuga ko hagiye Abadepite 20.
Abaturage ba Kenya bo bavuga ko ibi ari ugusesagura mu gihe bafite ikibazo cy’ubukene bubugarije ndetse bwugarije igihugu muri rusange ariko ikaba yohereza abantu bangana kuriya mu mupira ku mafaranga angana kuriya.
Biteganyijwe ko aba badepite nibagaruka bazatanga raporo y’ibyo bigiye mu gikombe cy’isi mu mahanga nubwo abandi banyepolitiki n’abaturage bibaza niba Kenya izajya kugeza igihe cyo kwitabira irushanwa nka ririya aba badepite bakiri ku buyobozi ku buryo bazayifasha gutegura irushanwa.



