Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yasezeranyije ko agiye gufasha mu kurangiza amakimbirane yo ku mugabane w’Afurika arangwa n’ubugome ndetse n’ubugizi bwa nabi.
Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu nama ya OTAN yaberaga I Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi, aho yavuze ko ibibazo bikirangwa ku mugabane w’Afurika agiye kubirangiza akoresheje ingabo ze.
Yagize ati “Kuri Afurika ubu ifite urusobe rw’ibibazo abantu bacye bonyinye bashobora kwiyumvisha, birababaje cyane, hari ubugizi bwa nabi n’urugomo.”
Mu guhangana n’uru rusobe rw’ibibazo avuga ko bibangamiye umunyafurika, perezida Trump yasezeranyije ko intego ye ari ukubaka igisirikare gikomeye cy’Amerika, hanyuma kikagarura amahoro ku isi n’Afurika irimo.

Amerika isanzwe ikora mu bikorwa byo guhangana n’iterabwoba no guha imyitozo igisikare cyo mu bihugu bimwe na bimwe by’Afurika hagamijwe kurwanya intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu cyane cyane mu karere ko munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Perezida Trump w’imyaka 72 hamwe n’abandi bayobozi b’ibihugu byari muri iyi nama bihuriye mu muryango wa OTAN byemeranyijwe ko bigiye kongera ingengo y’imari bitanga mu bikorwa bya gisirikare.
Ni muri urwo rwego perezida Trump yavuze ayo magambo ajyanye n’ibibazo by’Afurika nyuma y’aho umunyamakuru wo muri Tuniziya yari amaze kumushimira kubera ibikorwa by’Amerika mu majyaruguru y’Afurika, ahakorera imitwe y’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu.
Ku rundi ruhande, ngo muri Amerika naho si Paradizo
Bamwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter bavuze ko amagambo ya Trump yaje akomeza gushimangira uburyo bamwe mu bo ku mugabane w’u Burayi n’Amerika bafata umugabane w’Afurika.
Umwe muri aba bakoresha Twitter witwa Elizabeth Merab, umunyamakuru w’Umunya Kenya, yavuze ko Bwana Trump yari yabaye nk’uwirengagiza ko Afurika igizwe n’ibihugu 54 bitandukanye mu miterere yabyo.
Undi na we ukoresha uru rubuga witwa Allan Golombek, we yavuze ko ubwicanyi buterwa no kurasana mu mashuri amwe yo muri Amerika, burimo ubugizi bwa nabi n’urugomo biri ku kigero kimwe n’amakimbirane ayo ari yo yose yo ku mugabane w’Afurika.
Umunyamakuru wa BBC ari na yo dukesha iyi nkuru, Alastair Leithead ukurikiranira hafi inkuru zo muri Afurika, avuga ko Amerika ifite abasirikare barenga ibihumbi 7 ku mugabane w’Afurika, ikanagira ibigo 34 cyangwa ibindi bimeze nkabyo kuri uyu mugabane.
Yongeraho ko bishoboka ko Amerika ifite n’ibindi bigo bya gisirikare bigirwa ibanga biri ku mugabane w’Afurika.
Mu mwaka ushize wa 2017, abasirikare bane kabuhariwe b’Amerika biciwe mu mutego bari batezwe mu gihugu cya Niger.
Aba bakaba ari bo basirikare benshi Amerika yari itakaje mu gitero kibereye ku mugabane w’Afurika, nyuma y’abo yatakaje muri Somalia mu myaka 25 ishize mu gikorwa cya gisirikare cyiswe “Black Hawk Down.”



