Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Nyakanga 2018, nibwo umugaba w’ikirenga, Perezida Kagame Paul yayoboye umuhango wo guha amapeti abofisiye bato 180 bo mu Ngabo z’u Rwanda bari basoje amasomo yabo i Gako, mu Karere Ka Bugesera.
Perezida Kagame yabashimiye umuhate bagaragaje bakaba basoje amasomo yabo ndetse anabasaba kuzasoza neza inshingano zibategereje.
Yashimiye kandi imiryango y’aba bofisiye bato n’inshuti zabo zabashyigikiye, zikabaganisha muri uyu mwuga avuga ko ari bake bahitamo gukurikira.
Agira ati “Uyu ni umwuga mwiza, ukwiriye kubatera ishema kuko mushobora kubaka igihugu cyanyu namwe ubwanyu, uko bikwiye n’uko mubikwiye”.
Izindi mpanuro yahaye aba basirikare bashya ba RDF, Ingabo Zitorezwa Kuba Zarwana Intambara Ariko Ntibivuze Ko Ziba Zishaka Intambara- Perezida Kagame
Dore amafoto 60 yaranze uyu muhango
Amafoto : Kigali today






























































