Muhanga: Ak’abakozi bo mu karere bavugwaho kwiharira amasoko kagiye gushoboka

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamaliya Beatrice avuga ko akarere kagiye guhagurukira abayobozi n’abandi bakozi bo muri aka karere bavugwaho kwiharira amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibi ni bimwe mu byo uyu muyobozi aherutse gutangariza mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yanavuze ko Atari ubwa mbere kiriya kibazo kivuzwe mu bakozi batandukanye ba kariya karere ariko akaba avuga ko agiye kugihagurukira.

Ikibazo cy’itangwa ry’amasoko ahabwa abakozi b’akarere ka Muhanga si ubwa mbere kibajijwe mu kiganiro n’abanyamakuru, aho basobanura ko bamwe mu bakozi b’akarere bafite amasoko yakabaye ahabwa ba rwiyemezamirimo basanzwe, ariko akaba aba yanditse ku bandi bantu kugira ngo bitamenyekana ariko bikaba bizwi ko bene ayo masoko ari ayabo.

Muri iyi nama abanyamakuru bagaragaje impungenge ko aba bakozi usanga badakora neza inshingano baba bafite mu karere bitewe n’uko baba bafite indi mishinga ku ruhande bityo n’ayo masoko ntibayuzuze neza ngo servisi zitangwe mu buryo buboneye.

Umuyobozi w’akarere , Uwamaliya Beatrice yavuze ko hakenewe amakuru ahagije kugira ngo abafite ayo masoko batahurwe kandi bakurikiranwe bityo anasaba itangazamakuru nk’ijisho rya rubanda ubufatanye mu gutahura bene abo bakozi.

Meya Uwamariya yagize ati “muzakomeze kudutungira agatoki ku bafite ayo masoko kuko ntibyemewe ni icyaha gihanwa n’amategeko, kuko byaba ari ugukoresha ububasha uhabwa mu nyungu zawe bwite kuko ntiwasifura umupira ngo unakine”.

Gusa uyu muyobozi anavuga ko hari igihe usanga rwiyemezamirimo cg umufatanyabikorwa aba atujuje ibisabwa aho ngo bakorane umushinga n’akarere bityo kubyemera akibwira ko abayobozi bamunanije.

Agira ati, “Hari urugero rwa rwiyemezamirimo waje ngo dukorane umushinga w’amazi ariko ugasanga Miliyoni 400 yari azanye, 300 zose zizasigara mu mufuka we, aho kuzigeza ku baturage, ni ngombwa rero ko twemera umushinga ufite ibyo ugeza ku baturage aho gukiza nyirawo gusa.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bukomeza buvuga ko abafite ibibazo runaka bijyanye n’imishinga cyangwa n’ibindi bakwiye kujya babibaza umuyobozi aho kugira ngo bicare bumve ko babangamiwe kandi ikibazo cyabo gikwiye kuganirwaho kigakemuka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *