Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rirasaba leta kubahiriza amategeko abakandida mu matora y’abadepite bakazahabwa uburenganzira bungana bwo kwiyamamaza ntibizabagendekere nk’uko byagenze ubushize mu matora y’umukuru w’igihugu ahantu hatandukanye nka za Nyagatare aho ngo bagiye bitambikwa bakabuzwa kwiyamamaza.
Ibi Umuyobozi w’iri shyaka, Dr Frank Habineza yabitangarije kuri uyu wa Kane, itariki 19 Nyakanga ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), aho yari ayoboye itsinda rya Green Party ryari rigiye gutanga kandidatire z’abakandida 34 bazarihagararira mu matora y’abadepite ateganyijwe ku itariki 03 n’itariki 04 Nzeri. Urutonde rwatanzwe Bwiza.com yabashije kubona ku mwanya wa mbere hakaba hariho Dr Frank Habineza.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yo gushyikiriza kandidatire z’abakandida babo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Dr Frank Habineza yatangaje ko imyiteguro y’amatora bayigeze kure mu gihugu hose, kandi bakaba bafite icyizere ko nta kizababuza kugera ku ntsinzi.

Mu myanya 53 izaba ihatanirwa mu Nteko Ishinga Amategeko, perezida w’ishyaka Green Party yavuze ko bizeye ko bazabonamo byibuze imyanya 20. Ku kibazo cyo kuba ari ubwa mbere bagiye kwitabira amatora y’abadepite ababijwe niba atari imbogamizi, Dr Habineza yasubije ko atari ubwa mbere kuko bitabiriye amatora y’umukuru w’igihugu aheruka kandi ari yo yari akomeye, aya y’abadepite akaba atabahangayikishije.

Dr Frank Habineza yakomeje yizeza kuzahagararira Abanyarwanda neza mu nteko ishinga amategeko. Aha akaba yagize ati: “ Nibadutora ntabwo bazicuza .”
Ku kijyanye n’icyo basaba kugirango amatora azarusheho kugenda neza, Dr Frank Habineza yasabye leta kuzubahiriza amategeko abakandida bose bagahabwa uburenganzira bungana ngo ntibizagende nk’uko byagenze ubushize, aho yatanze ingero z’ahantu hatandukanye bagiye babangamirwa nka Nyagatare ndetse rimwe ngo bakabangamirwa n’inzego z’ubuyobozi.

Ku kibazo cy’uko abona urubuga rwa politiki ruhagaze mu Rwanda, Dr Frank Habineza yasobanuye ko hari byinshi byahindutse. Ati: “ Politiki mu Rwanda iratera imbere twatangiye dukubitwa murabyibuka za Saint Paul, ariko ubu ntitugikubitwa .”
Dr Frank Habineza yaboneyeho guhamagarira abantu mu nzego zose nk’urubyiruko, abagore n’abandi gutinyuka bakagira uruhare muri politiki niba bashaka impinduka, aho kwiyicarira bakarindira ko impinduka zizikora.

Igikorwa cyo kwakira kandidatire cyatangiye ku itariki 12 kizarangira ku itariki 25 Nyakanga; naho kwiyamamaza bizatangire kuwa 13 Kanama kugeza kuwa 1 Nzeri 2017.
Biteganyijwe ko amatora azaba kuwa 2 Nzeri 2018 ku Banyarwanda batuye muri Diaspora, mu gihe abari imbere mu gihugu bazatora kuwa 3 Nzeri 2018.
Umutwe w’Abadepite ugizwe n’imyanya 80, muri yo 53 ihatanirwa binyuze mu mashyaka, 24 igenewe abagore, ibiri ihabwa urubyiruko mu gihe undi umwe ugenerwa abafite ubumuga. Abakandida bigenga nabo ntibahezwa.


Uwiyamamariza kuba umudepite agomba kuba ari Umunyarwanda wujuje byibura imyaka 21 y’amavuko, akaba ari kuri lisiti y’itora kandi agomba kuba atarakatiwe n’inkiko kubera ibyaha bya Jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo.
Umunyamabanga Mukuru wa NEC, Charles Munyaneza avuga ko ingengo y’imari izakoreshwa muri aya matora y’abadepite iri hagati ya miliyari eshanu n’esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.


