ACP Jonathan Baroza, umaze iminsi yarabuze akaba umwe mu bantu bahoze bari hafi uwahoze ari umukuru w’igipolisi cya Uganda, Gen Kale Kaihura, kuri uyu wa Gatanu yahaye Chimpreports ikiganiro kirambuye atangamo ibisobanuro ku byaha akekwaho byo kugira uruhare mu rupfu rw’uwari umuvugizi w’igipolisi, AIGP Andrew Felix Kaweesi wishwe muri Werurwe 2017.
Mu gitondo cyo kuri uwo wa Gatanu, itariki 17 Werurwe 2017 (umunsi Kaweesi yiciweho), ngo Jonathan Baroza yari iwe ari gufata ifunguro rya mugitondo ahitwa Kiwatule, mu nkengero za Kampala.
Ngo nk’uko byari bisanzwe, Baroza yabaga ari kuri telephone yumva abantu bo mu nzego zitandukanye babaga bashaka kuvugana na boss we, Gen Kale Kayihura. Ni mu gihe abandi babaga bakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya Kayihura.
Gukorera munsi ya Kayihura ngo iteka byari ibintu bikomeye kuko nka Baroza ngo igihe cye kinini yakimaraga mu nama ndetse rimwe agakora akazi ko kuziba icyuho cy’umukuru w’igipolisi.
Jonathan Baroza yabanje kuba umuyobozi w’igipolisi mu karere muri Kampala no mu bindi bice by’icyaro mbere y’uko Gen Kale Kayihura amumenya. Nubwo yakoreye Gen Kayihura igihe kirekire, Baroza ngo hari amakuru atari yemerewe kumenya yo ku rwego rwo hejuru kimwe n’inama z’ibanga umuyobozi we yagiranaga n’abantu batandukanye.
“ Twe abakozi igihe kimwe twaryamaga saa 3:00 z’igitondo kubera ko boss (Kayihura) yabaga yifuza kutubona dukora inshingano zose twahawe. Byari ibihe bikomeye ,” uyu ni Baroza wafashe icyemezo cyo gufata iy’ubuhungiro muri Kamena uyu mwaka.
Yakomeje avuga ko buri gihe yabaga yasohotse mu biro, agahura n’abantu bashakaga kubonana na Kayihura yongeraho ko bakoranye kandi mu bihe bigoye.

Umunsi Kaweesi yishwe
Kuwa 17 Werurwe 2017, umunsi AIGP Kaweesi yiciweho, Baroza ngo yavuye iwe mu rugo I Kiwatule, yerekeza mu mujyi wa Kampala. Ubwo yarimo agenda yumva indirimbo mu modoka ye, telephone yarasonnye ari saa 9:20 z’igitondo, ari inshuti ye Junior Bitature umuhamagaye.
“ Waramutse boss ,” uwo ni Junior.
Uyu yakomeje aha Baroza amakuru amubwira ko umuzamu we (wa Junior) abonye i Kulambiro n’amaso ye abantu barasa ku modoka ya polisi.
Baroza ngo yaratunguwe ahita atangira gushaka andi makuru byihuse, kuko Junior yavugaga ko ibyo amubwiye ari nabyo yumvanye umuzamu we gusa, Baroza amwizeza kubikurikirana.
Icyo gihe Baroza ngo yari ageze mu kibaya kiri ku muhanda Ntinda-Kyambogo, hashize iminota mikeya Junior yongera kumuhamagara amubwira ko ari imodoka ya Kaweesi yari imaze gusukwaho urufaya rw’amasasu.
Baroza ngo yahise ahamagara Gen Kayihura wari uri kuyobora inama yo ku rwego rwo hejuru y’abapolisi bakuru bashinzwe iperereza ku cyicaro cya polisi ahitwa Naguru. Baroza akaba yarabwiye Kayihura ko yakiriye amakuru ko imodoka ya Kaweesi yarashweho kandi ko hari umuntu wabonye abantu barashe ubwo bafunguraga umuriro.
Kayihura ati: “ Oya oya, maze kuvugana nawe (Kaweesi) ”.
Nyuma yo kubona amakuru yizewe, Baroza yemeje ko ari imodoka ya Kaweesi yarashweho. Abaturage bo muri ibyo bice bakaba bari bazi neza imodoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser Kaweesi yagendagamo.
Baroza yahise yongera guhamagara Kayihura yemeza ayo makuru ko imodoka ya Kaweesi ari yo yarashweho, ariko ngo bigaragara ko Kayihura yari yamaze kubona amakuru binyuze mu zindi nzira ko koko Kaweesi yaguye mu mutego. Icyo gihe ndetse ngo Kayihura yari yamaze kohereza umukuru w’igipolisi muri kampala, Frank Mwesigwa ahabereye ubwicanyi.
Kayihura ngo yahise asaba Baroza kuhagera, amubwira ko na Mwesigwa ari mu nzira yerekezayo, maze uyu wari ugeze mu mujyi wa Ntinda yerekeza I Kulambiro.
Mu kugera ahabereye ubwicanyi, Baroza ngo yasanze abaturage mu marira bavuga ko ibya Kaweesi n’abo bari kumwe byarangiye. Abantu bari kuri moto ngo nibo barashe bica abantu bose bari mu modoka ari bo Kaweesi, umurinzi we ndetse n’umushoferi.
Baroza wari umaze igihe akoranana bya hafi na Kayihura, ngo yari azi ibijyanye n’ibikorwa by’iterabwoba mu gihugu kuko yagiye abona abashinzwe iperereza bashakisha ibimenyetso haba mu mijyi no mu byaro bahiga intagondwa.
Bikaba ngo byaravuzwe ko hari igihe polisi yari yaracengeye mu mitwe y’iterabwoba muri Kampala ku buryo zimwe mu nama z’abayobozi b’iyi mitwe zafatwaga amajwi. Amajwi yabaga yafashwe ngo akaba ari yo Kayihura yagenderagaho mu gukora ibitero bya polisi ku bantu bakekwaho iterabwoba.
Mbere y’uko Kaweesi yicwa rero, ngo ukekwaho kuba umuyobozi mu mutwe wa ADF yari yafashwe amajwi ari mu nama atanga amabwiriza yo kwica abantu benshi muri Kampala. Uwahaga amakuru polisi ayakuye muri ADF ngo yabwiye abakozi ba Kayihura ko ku rutonde rw’abagombaga kwicwa hariho Baroza, Kaweesi ndetse na Siraje Bakaleke, umwe mu bayobozi muri polisi.
Iperereza ryarakozwe rituma abantu benshi batabwa muri yombi mu mujyi, ariko bisiga benshi mu bayobozi ba polisi badatekanye. Uyu wahaga polisi amakuru ngo akaba yaranibonaniye na Kaweesi bahuriye muri parikingi akamubwira ko ubuzima bwe buri mu byago.
Ati: “ Bagushyize (abicanyi ) ku rutonde. Bazakwica ”
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko icyo gihe Kaweesi ibyo bitamutunguye kuko abayobozi b’igipolisi bari bamaze iminsi bakira ubutumwa bubatera ubwoba hafi buri cyumweru. Kaweesi ngo akaba yari azi ko ari igipimo.

Nubwo Kaweesi ngo yari afite uburinzi bw’abakomando, ntiyabashije kwitegura kuba yakwirwanaho kuko atari azi umunsi azatererwa. Ibi bikaba byarashimangiwe n’uwari umukunzi we, Christine Mbabazi Muhoza wavuze ko Kaweesi yari azi ko ashobora kwicwa.
Ibi yabimubwiye agira ati: “ Abantu barimo kunkangisha kunyica. Ndimo kwakira iterabwoba ryinshi ryo kunyica kuri phone ,”
Ubwo yageraga ahabereye ubwicanyi nk’uko inkuru ikomeza ivuga, Jonathan Baroza ngo yahise afata umuzamu wari wabonye abantu barashe Kaweesi. Abandi babibonye n’amaso nabo bahise bajyanwa ahantu hizewe hafi y’ahabereye icyaha, babwira Baroza ukuntu Kaweesi yishwe.
Mu gihe Baroza yari yashyize abatangabuhamya ku ruhande, amagana y’abaturage ba Kulambiro niko yuzuraga ahabereye ubwicanyi ndetse babona umurambo wa Kaweesi watobaguwe n’amasasu mu kizenga cy’amaraso. Bivugwa ko imodoka ye yari ifite imyenge igera ku ijana y’amasasu kandi bigaragara ko yarashwe mu mpande zose.

Abandi bakuru b’inzego z’umutekano bihutiye kugera ahabereye ubwicanyi barimo, umukuru w’urwego rw’ubutasi mu gisirikare (CMI) Brig Abel Kandiho, uwari minisitiri w’umutekano, Henry Tumukunde, Gen Kayihura n’abandi barimo umukuru w’igipolisi muri Kampala, Frank Mwesigwa.
Gen Kayihura ngo yahise asaba abakomando ye gucunga umutekano aho hantu, ndetse ngo ahita agira imwe mu nyubako ziri hafi aho ibirindiro bye, ari naho inama ya mbere y’umutekano nyuma y’iyicwa rya Kaweesi yabereye.
Aha rero ngo ni naho Baroza yagaragarije abatangabuhamya babonye uko iyicwa rya Andrew Kaweesi ryagenze. Chimpreports ikavuga ko yumvise ko abatangabuhamya basobanuriye abashinzwe umutekano ukuntu abitwaje intwaro batunguye abari bashinzwe kurinda Kaweesi, nyuma yo kuvugana abakuru b’inzego z’umutekano basaba ko aba batangabuhamya barindwa.

Baroza yahise asabwa kuyobora umutwe washinzwe kurinda abo batangabuhamya, barangije aba babagira nk’abapolisi bashinzwe gushakisha ibimenyetso ahabereye ibyaha (forensic detectives) kugirango bahishe imyirondoro yabo kuko ngo hatari hizewe ko abicanyi batari n’ubundi aho bakoreye ubwicanyi nk’uko Baroza kuri ubu wahungiye muri Sweden yabitangaje.
Baroza kimwe n’abandi bapolisi bari bashinzwe kurinda abatangabuhamya, nabo ngo bariyoberanyije bambara udupfukamunwa ndetse n’udupfukantoki (grooves) ngo bakomeze kugenzura umuntu wese ugera ahabereye icyaha.
Itaka
Ubwo yabazwaga gusobanura ukuntu ngo yakingiye ikibaba umupolisi wafashwe akura itaka ahabereye icyaha, Baroza nawe yasubije abaza aho iryo taka yari kurijyana n’icyo yari kurimarisha. Yavuze ko ibi byagiye bivugwa n’uwitwa Sebina Ssekitoleko, wahoze ukorana na Gen Kayihura ariko akaza gukurwaho icyizere kubera ikinyabupfura gicye.
Sebina ngo akaba yarahamagaye itangazamakuru muri Mulago akavuga ko ba Baroza ari bo bishe Kaweesi ndetse akabashinja byinshi atabasha gutangira ibimenyetso.
Sebina akaba yarabwiye abafitanye isano na Kaweesi ko Baroza wishe Kaweesi ari kwerekeza muri Algeria biteza umwuka mubi mu mihango yo gushyingura Kaweesi.
Iyicwa rya Kaweesi ngo ryasize ibiro bya polisi byinshi mu gihirahiro, Baroza wari ku rutonde rw’abagomba kwicwa yongererwa umutekano kimwe na Gen Kayihura.
Bivugwa ko perezida Museveni yari yahawe amakuru ko benshi mu bafasha Kayihura bya hafi bakorana n’abanyabyaha bakanaha amakuru abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Akaba yarategetse ko aba bose bavanwa mu myanya yabo.
Ni muri urwo rwego Kayihura yafashe icyemezo cyo kohereza Baroza gukora mu Gipolisi Nyafurika (Afripol) muri Algeria, aho Baroza yakomeje gusoma amakuru ava muri Uganda ku iperereza ku iyicwa rya Kaweesi.
Yagize ati: “ Iyo ubonye ibintu abantu bandika, wumva gusa ugiriye impuhwe Uganda ,” akaba yavugaga ku makuru yagiye amushinja kuba yari azi umugambi wo kwica Kaweesi.
Yakomeje agira ati: “ Twese twari ibipimo. Ntitwari tuzi igihe n’uzakubitwa mbere. Cyari igihe gikomeye kuri twese .”
Gutoroka
Chimpreports irakomeza ivuga ko izi ko Baroza, wize mu Ishuri ryisumbuye rya Muntuyera mu Karere ka Ntungamo, nyuma agakomereza muri Kaminuza ya Makerere, yakomeje gusabwa kwitaba I Kampala ntabikore.
Muri Kamena ngo yasabwe kugera ku cyicaro gikuru cya polisi muri Naguru ngo afashe mu iperereza. Icyo gihe igisirikare kikaba cyari kimaze guta muri yombi benshi mu bakoranaga bya hafi na Kayihura barimo Col Atwooki Ndahura, Herbert Muhangi n’abandi.

Itabwa muri yombi rya Kayihura ngo akaba ari ryo ryemeje Baroza ko nta kabuza ari we utahiwe.
Uyu yakomeje agira ati: “ Sinzi aho iki gihugu kiri kwerekeza ,” ibi akaba yarabivuze nyuma yo gutangara yumvise ko Kayihura afungiye mu kigo cya gisirikare.
Baroza utaremeraga ubutabera bwa Uganda mu gihe yahafatirwa, yahise yerekeza Instabul muri Turkiya, avuye muri Algeria, mu gihe I Kampala inzego z’umutekano zari zimutegereje ku kibuga cy’indege cya Entebbe ngo zimute muri yombi amaso agahera mu kirere.
Mu gihugu cya Turkiya, Baroza ngo akaba yarahashakiye ibyangombwa bimuhesha ubuhungiro mu gihugu cya Sweden ari naho abarizwa kuri ubu.
Ni mu gihe Igipolisi cya Uganda kivuga ko kitazi aho Baroza aherereye kugeza ubu, kikaba kivuga ko nageza ku itariki 22 Nyakanga ataragera ku kazi azafatwa nk’umuntu wataye akazi bita deserter mu ndimi z’amahanga.
Iyi nkuru ikaba isoza ivuga ko Jonathan Baroza uri mu myaka 30 ashobora kutazagaruka mu gihugu vuba.


