Min. Busingye arasaba abahesha b’inkiko kwitandukanya n’abakomisiyoneri bagambanira imitungo y’abantu

Sangiza iyi nkuru

Abiyita abakomisiyoneri ni udutsiko tw’abagambanyi bahemberwa kugambanira imitungo y’abantu kugira ngo iteshwe agaciro. Aba nabo mukwiye kwitandukanya nabo kuko umwuga wabo ntaho uhurira n’uwanyu mwarahiriye. ”, ubu ni bumwe mu butumwa minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye yageneye abahesha b’inkiko ubwo kuri uyu wa gatanu, itariki 20 Nyakanga yatangizaga ku mugaragaro Inama Rusange y’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga.

Mu ijambo rye, minisitiri Busingye yabanje gushimira Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bakora akazi kabo uko bikwiye kandi bagaha amakuru yose ashoboka abo barangiriza imanza.

Yagize ati: “ Ndabakangurira kujya inama n’abo mwishyuza mugashakira hamwe icyatuma ubwishyu buboneka nta makimbirane abayeho. Muganire n’abagomba kwishyura kandi mukore ku buryo abaterezwa cyamunara babona amafaranga menshi ashoboka ”.

DiiSiBTWsAAGzhf

Minisitiri w’ubutabera yakomoje ku bibazo bikunze kugaragara by’abahesha b’inkiko batesha agaciro imitungo y’abantu bagiye guteza cyamunara bagamije nabo kubonamo indonke.

Ati: “ Muheshe cyamunara agaciro igomba, muheshe cyamunara ubutabera, muheshe cyamunara ubudakemwa nk’ubw’urubanza ruri mu Rukiko kuko niyo nzira yo gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Inkiko ”.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu Abahesha b’Inkiko 29 bamaze kwirukanwa burundu mu mwuga kubera kudakurikiza amategeko agenga umwuga w’Ubuhesha bw’Inkiko. Muri bo, harimo abakora uwo mwuga batarabihererwa uburenganzira, abarigisa ubwishyu, n’abatesha agaciro imitungo y’abarangirizwa imanza.

DiiSgE2WsAATCJl

Minisitiri Busingye kandi yikomye abiyita abakomisiyoneri asaba abahesha b’inkiko kwitandukanya nabo. Aha yagize ati: “ Abiyita abakomisiyoneri ni udutsiko tw’abagambanyi bahemberwa kugambanira imitungo y’abantu kugira ngo iteshwe agaciro. Aba nabo mukwiye kwitandukanya nabo kuko umwuga wabo ntaho uhurira n’uwanyu mwarahiriye !”

Yakomeje agira ati: ” Turaza gushyira imbaraga mu guha agaciro cyamunara ku buryo izajya ikorwa kuri camera n’ikoranabuhanga kugeza ubwo Abanyarwanda bashira impungenge bagiraga kuri cyanunara “.

Yongeyeho ko Minisiteri y’Ubutabera izakomeza gukora ubuvugizi bwose haba mu bafatanyabikorwa, haba mu zindi nzego za Leta bikorana kugira ngo akazi k’aba bahesha b’inkiko karusheho kugenda neza.

Yabasabye gukomeza kurangwa n’indangagaciro na kirazira, ubunyangamugayo, kwirinda ivangura aho riva rikagera, kwakirana yombi mwakire ababagana, umwuga wabo bakawuhesha agaciro ukwiye.

Avugana n’itangazamakuru nyuma yo gutangiza iyi nama, minisitiri Johnston Busingye yagaragaje ko ikibazo kigikomereye Urugaga ari imyitwarire ya bamwe mu barugize bakorera mu nyungu zabo bakagambanira imitungo y’abantu. Yongeyeho ko uburyo bw’ikoranabuhanga bugiye kujya bukoreshwa buzagabanya amakosa agaragara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *