Mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2 perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping ateganya kugirira mu Rwanda uhereye kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Nyakanga, hitezwe ko ibihugu byombi bizashyira umukono ku masezerano agera kuri 15 agamije guteza imbere ubufatanye n’imibanire hagati y’ibihugu byombi nk’uko bitangazwa na Amb. Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Uru ruzaba arirwo ruzinduko rwa mbere mu mateka, umukuru w’igihugu cy’u Bushinwa azaba agiriye mu gihugu cy’u Rwanda.
Aganira na Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko muri urwo ruzinduko ibihugu byombi bizashyira umukono ku masezerano agera kuri 15 yo guteza imbere ubutwererane n’ishoramari hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa.
Politike y’Ubushinwa yo gushora imari mu kubaka ibikorwaremezo mu bindi bihugu imaze imyaka itari micye.
Ni politike yiswe “Going Out” cyangwa gusohoka. Ishoramari rya vuba muri Kenya na Ethiopia ryerekana indi ntambwe yo kwagura gahunda ya perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, ijyanye no kubaka imihanda n’inzira za gariyamoshi.
Ni gahunda yo kubaka ibikorwaremezo no kunoza ibyo gutwara abantu n’ibintu muri Aziya n’Uburayi kimwe no muri Afurika y’Uburasirazuba, izashorwamo tiliyari y’amadolari ya Amerika.
Uretse gushimangira umubano n’ibihugu bisaga 10 ku isi, amafaranga u Bushinwa bushora hanze ahanga isoko ku bakozi babwo n’ibicuruzwa, kwibonera umutungo kamere no kuzamura ikoranabuhanga ryabwo; bikanashoboza iki gihugu cya kabiri mu bitunze kuruta ibindi ku isi, gucunga tiliyari eshatu z’amadolari ashorwa mu bindi bihugu.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ijwi rya Amerika bugaragaza ko iri shoramari rifasha u Bushinwa kugabanya ibyakwitambika intego zabwo zishingiye kuri politike n’umutekano.
Yunnan Chen urimo gukorera impamyabumenyi y’ikirenga muri kaminuza ya Johns Hopkins muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika unasoje imirimo yakoreraga mu burengerazuba bw’Afurika, asanga ku bihugu by’Afurika bishaka iterambere ry’ubukungu n’inganda; u Bushinwa ari umufatanyabikorwa mwiza wabifasha kubyutsa bwangu imishinga myinshi bifite.
Kuri Ambasaderi Nduhungirehe, icyo ibihugu by’Afurika bikundira umubano n’u Bushinwa ngo nuko ari umubano ushingiye ku bwubahane no kubikorwa bifatika.
Ambasaderi Nduhungirehe yagarutse kuri amwe muri ayo masezerano ashobora kuzashyirwaho umukono hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa. Ati: “Hari nk’amasezerano azakuraho viza kuri passport z’abadipolomate na passports za serivisi.., hari andi masezerano ajyanye n’ishoramari, amasezerano y’ubucuruzi bw’ikoranabuhanga bita eCommerce…”
Yakomeje avug ko hari n’andi masezerano menshi nk’ayo kwagura ibitaro bya masaka, ayo kubaka imihanda nk’umuhanda Huye-Kibeho-Munini n’andi ariko yose agamije guha ingufu ibikorwa biranga umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa.


