Gacaniro Jean De Dieu wari ufite imyaka 14 y’amavuko, yasanzwe mu nzu y’abaturanyi amanitse mu mugozi,
mu mudugudu w’Isangano, Akagari ka Rukoko, umurenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu.
Amakuru yatanzwe na sekuru, avuga ko uyu mwana yari yafashwe n’abaturanyi babo bamushinja ubujura, bamufungirana mu nzu yabo, nyuma batabaza bavuga ko basanze yiyahuye ariko agakeka ko aribo bamwishe bakamumanika mu mugozi.
Sekuru agira ati “
Twumvishe ngo yibye amafaranga ibihumbi bitanu bamufungira mu nzu ariko bamujyana mu cyumba bamumanika mu mugozi ahagaze ku gitanda. Twasanze afite n’ibisebe ku maguru kandi ntabyo yari afite, ubu hafashwe umukobwa naho Se twamushatse twamubuze. Nta kibazo yagiraga uretse ko yari yaranze ishuri”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rukoko, Mukeshimana Chantal aganira na Igihe, yavuze ko uyu mwana yapfiriye mu rugo rwa Iyakaremye Jean Bosco, ngo akaba yari yarugiyemo umugabo n’umugore badahari, umukobwa wabo, Itangishaka Maombi akaba ari we ngo wamufungiranye mu nzu amushinja kuhiba 5500Frs.
Yakomeje avuga ko nyuma yo gufungirana uyu mwana mu nzu, nyuma uyu mukobwa ngo yahuruje avuga ko amusanze mu nzu yimanitse mu mugozi. Polisi ikaba yatwaye umurambo we kuwukorera isuzuma mu gihe uwo mukobwa nawe yatawe muri yombi mu gihe ba nyiri urugo bo bahise baburirwa irengero.


