Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yijeje abitabiriye inama y’Umuryango w’Ibihugu bifite umuvuduko mu iterambere izwi (BRICS) ya 2018, ko Abanyafurika barimo guharanira Afurika Yunze Ubumwe ishyize hamwe kandi ifite imbaraga izazamura imiyoborere ku mugabane ndetse n’ubufatanye n’abafatanyabikorwa bo hirya no hino ku Isi.
Ibi akaba yabivugiye mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu Nama ya BRICS2018 yabereye muri Sandton International Convention Centre iherereye I Johannesburg.

Mu ijambo yavugiye aho, perezida Kagame akaba yabanje gushimira ubutumire yahawe bwo kwitabira iyi nama y’umuryango uhuriyemo ibihugu bifite umuvuduko mu iterambere birimo; u Bushinwa, u Buhinde, u Burusiya, Afurika y’Epfo, na Brazil.

Perezida Kagame yasobanuriye abari muri iyi nama impamvu ari ngombwa ko ibi bihugu bifite umuvuduko mu iterambere ku isi bikorana na Afurika, avuga ko icya mbere ari ko impande zombi zabikuramo inyungu zishingiye ku mikorere ifungura amasoko ihuza amahanga.
Icya kabiri perezida kagame avuga ni uko gukomeza ubufatanye na BRICS byaba umusanzu ku mutekano uringaniye cyangwa urambye wa muntu n’inyungu zagutse, by’umwihariko nko kubonera akazi urubyiruko rwa Afurika.

Perezida Paul Kagame kuri ubu uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yavuze ko Afurika ishaka gufatanya n’ibi bihugu mu nzego zitandukanye nko mu bijyanye n’inganda, ibikorwaremezo, ndetse no mu by’umutekano no kubungabunga amahoro, kuko ari nabyo zingiro rya Gahunda ya 2063 ya Afurika Yunze Ubumwe.
Perezida Kagame yavuze ko iyo uvuze ibijyanye n’inganda ugomba no gutekereza ikoranabuhanga rijyanye n’igihe, kuri Afurika ngo imbogamizi ikaba ari ukumenya ko aho igihe kigeze kitaduyika ahubwo yajyana nacyo igatera imbere.

Perezida wa repubulika kandi yavuze ko icya gatatu ari uko haherutse gutangizwa Isoko Rusange rya Afurika kandi rizahindura byinshi mu buryo bwiza kandi buzageza kure, uko Afurika yikorana business ndetse n’uko ikorana n’Isi.
Perezida Paul Kagame yasoje ijambo rye avuga ko ikigaragara cyo ari uko hari inyungu hagati ya Afurika na BRICS, igikenewe akaba ari ugushyiraho uburyo bwo kwihutisha ibyo impande zombie zimaze kwemeranya. Yongeyeho ko mu gukorana impande zombi zizagira ubukungu bukomeye mu myaka iri imbere.


