Rusizi: Musenyeri Kayinamura yakirijwe uruhuri rw’ibibazo muri ES. Bugarama

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Bugarama riri mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi bavuga ko bahangayikishijwe cyane n’inyubako z’amashuri bigiramo n’izo bararamo zishaje cyane zimwe zatangiye no kuva iyo imvura nyinshi iguye,kutagira ibibuga by’imikino n’ibindi,bakavuga ko bifuza ko byakemuka bakiga mu buryo bwiza.

Bavuga ko iyo Leta ihohereje abana hajyayo bake cyane kubera  kumva ko nta nyubako nziza zihagije abana bigira mo zihari nta n’ibibuga by’imikino bishobora gukangura impano zaba intandaro y’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza kuri bamwe mu bana bahiga bazifitemo,n’ibindi bibazo byinshi bibangamiye abana biga muri iri shuri risanzwe ari iry’itorero rya Méthodiste Libre mu Rwanda.

Nk’uko bamwe mu bana babitangarije Bwiza.com,ngo  nk’inyubako  2 abakobwa bararamo zombi zirashaje cyane ku buryo bafite impungenge ko imvura nigwa bazavirwa,kuba ari nto cyane zitagombye kuraramo abarenga 80 nyamara zikaba ziraramo abarenga 125 kandi mu bihe nk’ibi by’impeshyi muri iki kibaya cya Bugarama ubushyuhe buba bwazamutse cyane ntibasinzire neza n’umwuka ukaba muke.

Hari kandi amashuri menshi mu yo bigiramo na yo ava iyo imvura iguye ari nshyinshi, inzu mberabyombi ishaje cyane itanakira benshi mu gihe cy’imyadagaduro n’inama zinyuranye, ubwiherero budahagije bumwe bwanafunzwe kubera kuriduka,kuba nta gikoni kizima ishuri rigira batekeramo abana kandi baba mu kigo, nta ho kwanika imyenda hahari,n’ibindi byinshi bavuga ko bibabaje cyane.

Kwizera Ismael wiga mu mwaka wa 4 w’imibare,ubukungu n’ubumenyi kuri mudasobwa akaba anahagarariye abandi bahiga yagize ati’’ kuri ibi byose hiyongera ho kutagira n’ikibuga na kimwe cy’imikino kuko n’icy’imikino y’intoki bari batangiye kubaka kimaze imyaka 2 cyaradindiye, tugahora dutira muri CIMERWA aho dukinira,tukanabangamirwa no kuba nta rugi rwo ku muryango ishuri rigira,ibi byose bikabangamira imyigire yacu myiza tukifuza ko byakemuka tukiga neza.’’

Umuyobozi w’iri shuri Rwagasore Rugabirwa Jonathan avuga ko kuri ibi bibazo byose hiyongera ho n’umwenda wa miliyoni hafi 30 ishuri ribereye mo abantu banyuranye barimo banki na ba rwiyemezamirimo batandunaye,kuwishyura bikaba ari ingorabahizi, akavuga ko byose,itorero nyiri ishuri,akarere n’abandi bafatanyabikorwa bakwiye kutajenjekera ibi bibazo kuko  bibangamira imigendekere myiza y’uburezi nk’uko bayifuza.

Ubwo Musenyeri Samuel Kayinamura, umwepisikopi w’iri torero Metodisiti mu Rwanda yagendereraga iri shuri,yavuze ko agiye kuvugana n’izindi nzego z’uburezi,ababyeyi, ubuyobozi bw’uruganda rwa CIMERWA, akarere n’abandi bafatanyabikorwa harebwe icyakorwa.

Ati ‘ni ibibazo bikomeye cyane koko kandi bikeneye ibisubizo byihutirwa,ni yo mpamvu tugiye kurebera hamwe n’ababyeyi n’abafatanyabikorwa bacu icyakorwa ngo nibura iby’ingenzi bikemuke abana bacu babashe kwiga neza uko tubishaka,cyane cyane ko nasanze imyigire yo ihagaze neza,iyo myenda n’aho bigira ari byo bibangamye.’’

Iri shuri ryahoze ari ishuri ribanza mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi, ryimurirwamo iryisumbuye ryigiraga ahandi nyuma ya Jenoside hagamijwe kwifashisha abakozi ba CIMERWA mu gufasha kwigisha abana kuko bamwe mu barimu bari barahunze,umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe  imibereho myiza y’abaturage,Nsigaye Emmanuel,akavuga ko ibi bibazo birimo bigiye gukurikiranwa bigashakirwa ibisubizo ku bufatanye bw’inzego zose bireba.

Akarere kose  kabarirwamo ibyumba  by’amashuri birenga 300 bishaje cyane bikeneye kubakwa bundi bushya.

Iyi nyubako abakobwa barara mo ngo irahaje cyanehakiyongeraho no kutagira aho banika imyenda bamaze kumesa.
Iyi nyubako abakobwa bararamo irashaje cyane,hakiyongeraho no kutagira aho banika

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *