Polisi yo mu gihugu cy’u Burundi yataye muri yombi umuganga ucyekwaho gufata ku ngufu umukobwa wari umurwaza mu bitaro yari asanzwe avuraho.
Umuganga witwa Jean Sibomana yafashwe n’igipolisi cy’u Burundi ku wa Kane tariki ya 26 Nyakanga 2018, akaba akurikiranweho gufata umukobwa utatangajwe amazina wari urwaje umurwayi ku bitaro uyu muganga yavuragaho.
Ikinyamakuru Igihe/ Burundi gitangaza ko uyu mukobwa yafashwe ku ngufu ku isaha ya saa yine z’ijoro (22:00) mu bitaro by’i Mutaho biri mu ntara ya Gitega.
Umuvugizi muri Minisiteri y’umutekano no kurwanya Ibiza, Pierre Nkurikiye yemeje aya makuru y’itabwa muri yombi ry’umuganga, akaba ahamya ko Sibomana afitwe na Polisi.



