Gacinya Denis wayoboye Rayon Sports yagizwe umwere ahita afungurwa

Sangiza iyi nkuru

Umunyemari wamamaye cyane kubera umwanya w’ubuyobozi yari afite muri Rayon Sports bwana Gacinya Chance Denid yagizwe umwere nyuma yamezi umunani ari muri gereza akurikiranyweho kunyereza umutungo wa leta abinyujije  kompanyi yari abereye umuyobozi

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo urukiko rwa Rusizi rwategetse ko uyu Gacinya Denis hamwe na Gtaha Jean Paul baregwanaga hamwe barekurwa kuko ntacyaha kibahama.

Eachamps dukesha iyi nkuru ivuga ko mu Ukuboza 2017 ni bwo Gacinya yatawe muri yombi aho akurikiranyweho n’ubutabera bw’u Rwanda kunyereza umutungo wa leta biciye mu isoko yatsindiye ariko ntakore ibihwanye n’ibyo yishyuwe.

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwari rwamuhaye igifungo cy’agateganyo ariko, nyuma y’icyumweru kimwe atawe muri yombi, Gacinya yahise ajurira mu rukiko rw’isumbuye rwa Nyarugenge asaba kuba yarekurwa ariko ubujurire bwe buteshwa agaciro ahubwo ikirego bacyohereza mu rukiko rwisumbuye rwa Rusizi aho byavugwaga ko yakoreye icyaha.

Ubushinjacyaha bwaregaga uyu mugabo kuba yaragiranye amasezerano n’akarere ka Rusizi yo gushyira amapoto y’umuriro w’amashanyarazi ku mihanda 11 y’aka karere akishyuza amafaranga y’umurengera kandi n’imirimo ntayirangize.

Gacinya bivugwa ko we na kampani yari abereye umuyobozi bishyuwe amafaranga agera kuri miliyoni 495 akora akazi gahwanye na 87% ni mu gihe imirimo yasigaye yahawe indi sosiyete ikishyurwa miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda, ibintu ubushinjacyaha buvuga ko byateje leta igihombo. Gacinya Chance denis we akaba yarakomeje kugaragaza ko arengana imirimo yakoze ihwanye n’amafaranga yishyuwe.

Uru rubanza rukaba rwatangiye kuburanishwa mu mizi kuva muri Werurwe 2018 rusozwa muri Kamena 2018 aho urukiko rwa Rusuzi rwagomba gusoma imyanzuro kuri uru rubanza tariki ya 19 Nyakanga 2018 ariko biza kwimurirwa uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 27 Nyakanga 2018.

Nyuma yo gusuzuma ibyaha ubushinjacyaha burega Gacinya na Gataha Jean Paul, ndetse bukumva n’icyo uregwa abivugaho, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahanuguyeho ibyaha Gacinya Chance Denis n’uwo bareganwa bararekurwa kuko nta cyaha kibahama. Ubushinjacyaha bukaba bwemerewe kuba bwahita bujurira iki cyemezo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *