Burundi: Abajura bibye ibikoresho byo mu kiliziya birimo na Ukarisitiya

Sangiza iyi nkuru

Abajura bataramenyekana binjiye muri kiriziya ya Paruwasi ya Munyinya bibamo ibikoresho byarimo imbere, badasize na Ukarisitiya.

Muri Kiliziya, ukarisitiya ni ikintu gikomeye cyane, benshi banahabwa bafite impungenge mu mitima yabo kuko ifatwa nk’umubiri wa Yezu kirisitu, uyihawe akaba aba agomba kuba afite umutima usukuye, ariko kumva ko zaba zibwe, kikaba atari ikintu cyoroshye.

Aba bajura bataramenyekana nk’uko ikinyamakuru UBM news kibitangaza, ngo uretse ukarisitiya, bibye n’ibitambaro biba biteguye ku meza yo kuri aritari, ibitabo,…

Abari bazindutse ku wa Kabiri w’iki cyumweru baje gusenga, ngo basanze ibintu mu kiliziya bijagaraye, n’ahabikwa ukarisitiya habomowe, ububiko bwazo bwibwe ndetse nyuma hagaragara aho abo bajura bagiye banyura zahanyanyagiye.

Nyuma y’ayo mahano, Padiri Mukuru ngo yahise asaba ko habaho amasengesho y’iminsi icyenda agamije guhumanura iyo nzu y’Imana, ayo masengesho akaba yaratangiye ku wa Gatanu tariki ya 27 Nyakanga.

Paruwasi ya Kanyinya iri mu murwa mukuru w’Intara ya Kirundo, muri Paruwasi ya Munyinga ikaba yarubatswe n’abamisiyoneri ba mbere mu Burundi mu 1904.

New Picture 1 4
Ubwo batoraguraga Ukarisitiya aho abajura bari bagiye bazinyanyagiza

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *