Rusizi: Abavugwagaho gukurura umwuka mubi mu itorero ry’Abametodisiti bababariwe

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’imyaka ine mu itorero ‘Méthodiste libre mu Rwanda’, paruwasi ya Kamembe havugwa  umwuka mubi wakuruwe na bamwe mu bakirisitu bayo, ubuyobozi bw’iri torero ku rwego rw’igihugu n’ubwa komisiyo  y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge buravuga ko umwuka mwiza wagarutse nyuma y’icyemezo cyo kugarura  abavugwagaho kuwukurura.

Nk’uko Musenyeri Kayinamura Samuel, umwepisikopi w’iri torero yabitangarije Biwza.com, ngo intandaro y’uyu mwuka mubi umaze igihe muri iyi paruwasi  wageze n’aho uhuruza inzego nyinshi z’igihugu zirimo na komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge.

Avuga ko uwo mwuka mubi mu itorero, wateje impagarara kugeza ubwo batatu mu bagumuraga abandi itorero rihisemo kubashyira ku ruhande mu rwego rwo kuwuhosha ariko birananirana, abirukanywe ngo babihinduramo ibibazo by’ivanguramoko n’uturere biri mu itorero kugira ngo bahe ingufu ikibazo cyabo.

Musenyeri Samuel Kayinamura agira ati ’’ibibazo  bateje mu itorero babihinduyemo iby’amacakubiri n’ivangura  ry’amoko n’uturere ngo biri muri iyi paruwasi  ariko twashyize ho komisiyo ibikurikirana ayo macakubiri n’ivangura ntiyabibona,…”.

Akomeza avuga ko batatu mu bakuruye ikibazo bagaruwe mu itorero, ati “ubwabo bitabaje inzego zitandukanye zirabibura na komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ntiyabisanga, ariko twari twaje ngo turangize iki kibazo burundu, bariya 3 babaye intandaro y’ibibazo byose  bikaba ngombwa ko bahagarikwa n’itorero tubagarure bongere barikorere, kandi twizeye ko ntawe uzongera kugarura ibibazo nka biriya mu itorero ryacu.’’

Ibi  bibazo bigaragara ko byari byarashegeshe abakirisitu benshi b’iyi paruwasi ya Kamembe, bishimiye iyi ntambwe yatewe basaba ubuyobozi bukuru bw’itorero  guhoza ijisho kuri iyi paruwasi kugira ngo ibyo bita umuvumo n’igisebo byabagaragayeho ntibizongere ukundi.

Miruho Pontien umwe mu bavugwagaho kuba  nyirabayazana w’uyu mwuka mubi na we yavuze ko yishimiye kugarurwa mu itorero,aniyemeza gufasha mu bumwe n’ubwiyunge bwaryo no kurwanya icyashaka kurigaruramo amacakubiri cyose.

Ati ’’ korali yacu twari hafi 40 bashaka kudusenya ntitwabyishimira, dukomeza gutotezwa  kugeza ubwo bamwe muri twe tunirukanywe, duhagarikirwa byose twagombaga gukora mu itorero ariko ubwo bikemutse natwe turishimye”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba yishimiye ko bashashe inzobe ku bibazo byabo, bakemera gukaraba inzika n’inzigo, buri wese agasaba imbabazi ku ruhare rwe muri ibi bibazo byose.

Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ivuga ko ibibazo byo kutumvikana hari n’ahandi bikigaragara mu madini n’amatorero yo mu Rwanda,ariko ibyinshi usanga bishingiye ku nyungu bwite za bamwe mu bayobozi n’abayoboke bayo ngo ikaba yarabihagurukiye.

Abayobozi biri torero ku rwego rwishuriurwa paruwasi nurwa Conference na bo basabye imbabazi rwibitaragenze neza ku rwego rwabo.
Abayobozi b’iri torero basabye imbabazi rw’ibitaragenze neza ku rwego rwabo

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *