Guverinoma y’u Rwanda yiteguye gufasha inganda zikora imyenda mu gihugu ni biba ngombwa nk’uko byatangajwe na minisitiri w’inganda kuri uyu wa Kabiri nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikuriye u Rwanda mu masezerano ya AGOA.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda w’u Rwanda, Vincent Munyeshyaka, mu kiganiro kigufi yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, itariki 31 Nyakanga, yavuze ko guverinoma irimo gutekereza ingamba nyinshi zo gufasha inganda zikora imyenda.
Minisitiri Munyeshyaka yagize ati: “ Twahuye n’abanyenganda tubizeza ko hari n’isoko rinini mu gihugu ry’imyenda bakwiye kureba. Twahisemo guteza imbere inganda z’imbere mu gihugu n’ibihakorerwa ngo duhange imirimo kandi twongere ibyo twohereza hanze ari nako duhaza isoko ry’imbere. ”
Minisitiri Munyeshyaka kandi yasabye inganda z’imyenda mu Rwanda gutekereza andi masoko nk’ayo mu Burayi no muri Aziya guverinoma y’u Rwanda yagiranye nayo amasezerano y’ubucuruzi.
Ibi minisitiri w’ubucuruzi n’inganda akaba yabitangaje nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihagarikiye amasezerano zari zifitanye n’u Rwanda yo kudasoresha ibicuruzwa byose byo kwambara bikorerwa mu Rwanda.
Icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kikaba kije gikurikira icyemezo cyari cyafashwe n’Ibihugu byo muri EAC cyo kongerera imisoro imyenda yambawe itumizwa hanze mu rwego rwo guteza imbere inganda z’imyenda zo muri ibi bihugu.
Muri Werurwe nibwo perezida Donald Trump yari yahaye u Rwanda igihe cy’amezi atatu cyo kuba rwisubiyeho ku cyemezo rwafashe cyo kongera imisoro ku myenda n’inkweto bya caguwa bituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


