Kuri ubu Guverinoma iyobowe na Perezida Nkurunziza yashyizeho ubundi buryo bwo gukuraho inkunga igenerwa abanyeshuri ba kaminuza izwi mu ndimi z’amahanga nka buruse. Uburyo buzagenda buhoro buhoro aho buri munyeshuri utangiye umwaka wa mbere wa kaminuza wese yahise ahagarikirwa buruse burundu kugeza ubwo azaba arangije kaminuza.
Ibi bizakomeza ku banyeshuri bose bazaba baje gutangira umwaka wa mbere kugeza ubwo abasanzwe barihirwa bazaba bamaze kurangiza kwiga.

Minisitiri w’uburezi n’ubushakashatsi mu by’ubumenyi Janviere NDIRAHISHA yasohoye itangazo rivuga ko umunyeshuri wese ugiye gutangira ishuri rya kaminuza agomba kwirihira amafaranga asabwa. Iri tangazo rikaba rinareba nanone abanyeshuri biyandikishije mu mwaka w’amashuri wa 2015.
Iki cyemezo cya Minisitiri w’uburezi nticyakiriwe neza n’abanyeshuri ba Kaminuza cyane cyane abo kireba bavuga ko leta itari ikwiye kubafatira ibyemezo nk’ibi kandi izi neza ko imiryango myinshi mu Burundi yamaze kwinjira mu murongo w’ubukene bitewe n’ubwicanyi buri mu gihugu.
Bamwe mu banyeshuri baganiriye n’umunyamakuru wa Bwiza.com mu gihugu cy’u Burundi bavuga ko imiryango bakomokamo yari yifashije ubu iriho nabi bitewe n’ibibazo by’ubwicanyi biri mu gihugu.
Umwe mu banyeshuri utarashatse kwivuga izina ku mpamvu z’umutekano yabwiye umunyamakuru wa Bwiza.com mu Burundi ko guverinoma yari ikwiye gushakira ahandi ikura amafaranga atari mu burezi kuko bizagira ingaruka ku burezi mu gihugu.
Ngo ibi bizatuma bamwe mu bahungu n’abakobwa bari mu ishuri batabasha kuzuza inshingano zo kwiga kuko buruse yabafashaga bari ku ishuri gukodesha icumbi, ingendo, kugura impapuro zo kwigiraho ndetse n’ibindi byangombwa nkenerwa ku munyeshuri.
Undi munyeshuri nawe utashatse kwivuga izina yabwiye Bwiza.com ko ibyemezo bya guverinoma byo gukuraho buruse bidakwiye kuko guverinoma iyobowe na Nkurunziza yashatse kwegurira abigenga kaminuza rukumbi ya leta. Ngo ibi bizagira ingaruka ku banyeshuri bakabakaba mu 10000 bigaga muri iyi kaminuza dore ko 90% by’abanyeshuri bigamo bakomoka mu miryango ikennye.
Kugeza mu banyeshuri 10000 biga muri kaminuza 4000 bacumbikiwe mu macumbi y’iyi kaminuza naho abandi basaga 6000 bakaba bicumbikiye. Iki cyemezo cyafashwe kikaba kizagira ingaruka kuri uyu mubare utari muto w’abanyeshuri.
Ibyemezo byo guhagarika inkunga igenerwa abanyeshuri ba kaminuza yageragejwe mu 2014 ubwo hasohokaga itegeko rya Perezida rihagarika iyi mfashanyo ryaje gukurwaho n’imyigaragambyo y’abanyeshuri ba kaminuza mu 2015.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Eric NININAHAZWE@bwiza.com


