Uwahoze ari umugabo w’icyamamare muri sinema Angelina Jolie ari we Brad Pitt yatangaje ko amaze kurambirwa imyitwarire y’umugore we ndetse n’itsinda rimwunganira mu mategeko.
Brad Pitt nk’uko Aol ibitangaza, avuga ko amaze kuzahazwa n’uburyo Angelina Jolie n’abanyamategeko be uburyo bihutira gushyira ku karubanda ibijyanye no kurera abana babo.
Imwe mu nshuti za hafi z’uyu mugabo yavuze ko Brad Pitt yifuza ko ibibazo afitanye na Angelina Jolie byakemurwa hatabayeho kwiha amenyo ya rubanda.
Yagize iti ” Yifuza ko ibi bibazo byaganirwaho bitari ku karubanda. Atekerezako ibi atari byiza ku bana. Yarakajwe mu by’ukuri n’uburyo ibi bibazo byashyizwe ku karubanda”
Uyu yahamije ko ukwemeranya guheruka bigaragara ko ari intangiro ya gatanya hagati ya Brad Pitt na Angelina Jolie.
Ati” Hari acyari urugendo rurerure,baracyafite byinshi byo gukemura”
Iyi nshuti ya Brad Pitt ivuga ko kugeza ubu nta mwanzuro urafatwa uretse inama yari iteganyijwe yagombaga kwanzura by’agateganyo.
“ Ibi bari babyemeye babisabwe n’uwakusanyaga amakuru ku bijyanye no kurera abana. Kugeza ubu nta bindi biganiro bikenewe ”
Angelina Jolie yatangiye gusaba gatanya mu mwaka wa 2016. Ashinja Brad Pitt kutamufasha kurera bikwiriye abana batatu babyaranye n’abandi batatu barera.

Ni mu gihe Brad Pitt we avuga ko yamuhaye amafaranga ahagije nk’uko TMZ ibitangaza.
Urukundo hagati ya Brad Pitt w’imyaka 53 na Angelina Jolie ufite 41 rwatangiye kwamamara kuva mu 2004, ariko baza gushyingiranwa muri Kanama 2014. Aba bombi batandukanye muri Nzeri 2016.


