Mu gihe bamwe mu baturage b’akarere ka Nyamasheke bakomeje kotsa igitutu abayobozi babo babasaba kugarura akarere ku mwanya wa mbere w’imihigo kigeze mu mwaka w’imihigo wa 2010-2011, ubuyobozi bw’aka karere n’abafatanyabikorwa bako baravuga ko bakomeje gushakisha icyashimisha aba baturage, bikaba byagerwaho ari uko bahuje imbaraga.
Ni bimwe mu byo bamwe muri bo baganiriye mu mwiherero w’umunsi umwe wateguwe n’umuryango ukorera muri aka karere ufasha abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa kugira ngo barusheho gutera imbere( IPC) kugira ngo inzego zose z’ubuyobozi bw’aka karere zirebe ikibura ngo iyi mihigo izeswe ku kigero abaturage bifuza,cyane cyane ko bo bavuga ko ibyo basabwa babikora,bakibaza aho bipfira.
Gatsimbanyi Callixte uhagarariye uyu muryango IPC,aganira na Bwiza.com nyuma y’uyu mwiherero, yavuze ko kutumva imihigo kimwe kw’inzego zose kugeza ku mudugudu kugira ngo ishyirwe mu bikorwa yumvikana neza ari byo bituma iteswa neza,aho bamwe mu bayobozi bo hasi na bo ubwabo baba batayuma neza,bikaba bitashoboka ko yeswa buri wese atabaje kuyumva neza,kumva icyo igamije mu iterambere ry’umuturage n’uruhare rwe mu kuyesa,urw’umuturage n’urw’akarere.
Yagize ati’’ niba abatekinisiye bashinzwe gufasha abaturage kuyishyira mu bikorwa ubwabo batayumva neza,abaturage byabagora kuyishyira mu bikorwa. Ni cyo twiyemeje guhindura, hakaba uburyo abaturage bayumva neza n’icyo igamije mu iterambere ryabo,abashinzwe kubafasha kuyishyira mu bikorwa bayumva neza yose,kuko hari n’igihe usanga umutekinisiye runaka ashaka gushyira mu bikorwa umuhigo ujyanye n’ibyo akora gusa akumva ko undi utamureba akaba ari byo twiyemeje guhindura.’’
Ikindi ngo IPC igiye gufasha ngo ni ukuyishyira mu Kinyarwanda ngo ibashe kumvikana neza mu baturage, kuko iba iri mu cyongereza kandi abaturage batacyumva,na bamwe mu bayobozi bagomba kubafasha kuyishyira mu bikora batacyumva neza, bikazana mo icyuho, cyane cyane ko hari na bimwe abaturage baba basabwe ko bishyirwa mo ntibibonerwe umwanya, ntibanasobanurirwe impamvu bitagiye mo kuko n’ibyagiye mo kubisobanura biba bigoranye.
Nk’uko ubalijoro Evariste uyobora akagari ka Mugera mu murenge wa Shangi abivuga, ngo ibigoranye mu kugaruka ku gikombe cy’imihigo biracyahari nubwo imbaraga zikomeje ngo bashakishe aho ipfundo rizingiye barizingure,ariko ubwo uyu mwiherero usize buri wese agiye gushyira mu bikorwa uruhare rwe hari icyizere ko bizashoboka.
Bamwe mu baturage b’umurenge wa Ruharambuga baganiriye na Bwiza.com,bavuze ko bifuza ko abayobozi bose uhereye ku rwego rw’akarere barushaho kubegera bakabanza gufatira hamwe umwanya wo kumva imihigo yose akarere gafite, bagahuza imbaraga kugira ngo n’ibigoranye barebere hamwe uko bahangana na byo,bagasanga bikozwe neza byagirira umuturage akamaro n’akarere kakagira aho kagera.
Umuyobozi wungirije wa njyanama y’aka karere,Ndashimye Léonce,avuga ko nyuma yo kungurana ibitekerezo n’aba bafatanyabikorwa babo, bisanga n’ibindi basanzwe bungurana, biteguye gukosora aho bibonye mo intege nke hose, buri muturage akumva neza umuhigo n’impamvu yawo, buri muyobozi akumva ko umuhigo wose umureba, buri gihe mbere yo gutangira kuvuga ibindi bakibukiranya aho imihigo igeze, abafatanyabikorwa na bo ntibabatenguhe ku byo biyemeje , yumva uyu mwaka bazagira icyo babwira abaturage,aho guhorana ipfunwe n’ikimwaro imbere yabo mu gihe amanota aba yashyizwe ahagaragara.



