Ntakirutimana Jean de Dieu utuye mu mudugudu wa Nyabiranga, akagari ka Kamanyenga mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi, avuga ko yahuye n’uruva gusenya ubwo umugore we Mukabaruta Jeanne w’imyaka 30 yamutwikishaga amazi ashyushye agashya , akaba arembeye mu bitaro bya Gihundwe muri aka karere.
Aho arembeye mu bitaro bya Gihundwe, avuga ko umugore we yahengereye aryamye atangiye gusinzira mu ma saa tanu y’ijoro amusukaho amazi y’amarike amutwika bikomeye itako ryose ry’iburyo, igice cy’imbavu, agatuza n’inda, ngo imyanya y’ibanga ari yo ngo umugore yashakaga gutwika cyane ayo mazi ntiyahagera kuko ngo yayamusutseho aryamiye urubavu.
Avuga ko akimara kuyamumenaho ngo yahise yiruka afungira inyuma urugi rwo mu gikari n’ingufuri aracika, undi atabaza abanyerondo baraza barayica bamukuramo bamujyana ku kigo nderabuzima cya Nkanka yangiritse cyane, binaniranye ajyanwa mu bitaro bya Gihundwe.
Uyu mugabo avuga ko nubwo atazi nyirizina icyo yamutwikiye n’impamvu yashakaga kumwica urupfu rubi gutyo, ngo uyu mugore bamaranye imyaka 9 bafitanye abana 4, amakimbiranye yabo yatangiye bagishakana bataranabyarana, batangira kujya barwana umugore avuga ko umugabo adashaka akazi nk’abandi ngo babone ibibatunga, icyo gihe bakaba bari mu mujyi wa Kigali.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inline Related Posts” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Umugabo avuga ko umugore yaje kumuta akumva ngo yashatse undi mugabo, hashize amezi 6 ngo barananiranwa n’uwo mugabo wundi, umugore agaruka iwabo ku Nkanka, ariho umugabo ngo yaje kongera kumucyura barabana ubuzima burakomeza ariko n’ubundi ngo ari imiguruko.
Umwaka ushize muri 2017, uyu mugore bamwe mu baturanyi bavuga ko anagaragaraho ingeso y’ubujura, yaje gufatwa yibye ibigori n’ubwatsi bw’inka, umugabo arabiriha ariko bikurura amakimbirane, aho umugore yaje kumurya amenyo aramukomeretsa bikomeye ku maboko, hashize igihe gito arongera afata ifuni agiye kuyimukubita mu mutwe umuturanyi ayifatira hejuru, iyi ikaba ngo yari inshuro ya gatatu ashaka kumwica.
Yagize ati’’ yabanje kujya avuga ngo nta kazi ngira ntanshaka, nkabonye muri RAB muri 2014 aratuza tugira agahenge, nkavuyeho amahane aragaruka, akaba ampushije gatatu ashaka kunyica, kuko amenaho amazi twari tumaze amezi 2 tumeze nk’ababanye nabi”.
Umukuru w’umudugudu wa Nyabiranga, Banyanga Fabien , avuga ko akurikije imibanire y’uyu muryango inzego zibishinzwe zakora akazi kazo zikabatandukanya umwe atarica undi kuko ngo abona ari cyo gisigaye.
Avuga ko uburyo bajyanye umugabo kwa muganga ameze, ngo abona kubarekera mu nzu bombi batamara kabiri umwe atishe undi.
Umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem yatangarije Bwiza.com ko iyo abashakanye bagiranye amakimbirane akagera kuri uru rwego rwabo, bakagirwa inama bikananirana baranasezeranye byemewe n’amategeko, nk’ubuyobozi busuzuma imiterere y’ikibazo cyabo bukaba bwabatandukanya bataramburana ubuzima.
Bibaye mu gihe muri kano karere ndetse n’aka Nyamasheke hamaze iminsi havugwa imfu ziturutse ku mibanire mibi y’abashakanye, abaturage b’uyu murenge bakavuga ko ubuyobozi bukwiye gutangirira hafi kuko ibimenyetso byo kwamburana ubuzima byo ngo byarangije kwigaragaza kuri uyu muryango.



