Kuva Donald Trump yiyamamariza kuba Perezida wa Leta Zunze za Amerika yatangaje ko naramuka atowe azakora uko ashoboye agakuraho abaperezida b’ abanyagitutugu bo muri Afurika harimo Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe ndetse na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.
Amaze kugera ku butegetsi , aya magambo Trump wavuze ko azakuraho Museveni ntiyongeye kumvikana ahubwo Museveni niwe wagiye yerekana ko ashyigikiye ibitekerezo bya Perezida wa Amerika mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Ntacyo yitayeho, Perezida Museveni yashyigikiye imvugo iherutse gukoreshwa na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, aho yavuze ko ibihugu bya Afurika, Haiti na Salvador ari ‘Umwanda wo mu kibuno’/amazirantok i(shithole countries), aha umuntu yakwibaza byinshi hagati yaba ba perezida bombi.
Ubwo Museveni yari mu nama y’ Inteko Nshingamategeko y’ Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba yabereye i Kampala Muri Mutarama 2018, yagize ati” Nkunda Trump kubera ko avugisha ukuri. Ntabwo nzi niba yaravuze mu buryo budakwiye, ariko avuga intege nke za Afurika adaciye ku ruhande”.
Nk’ inararibonye muri politiki bishoboka ko Perezida Museveni asobanukiwe ko Trump atamwemera ariko nawe akamuhisha ko abizi.
Muri Nyakanga 2017, Donald Trump , Vladimir Putin ndetse n’ umwamikazi w’ Ubwongereza batangaje kumugaragaro ko badashyigikiye Museveni ku ngingo yo guhindura Itegekonshinga ku byerekeye imyaka ntarengwa yo kuyobora Uganda.
Uretse ko nta kidashoboka muri politiki, birakomeye kwemera ko Trump na Museveni babanye neza kuko hashize igihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangaza ko zifuza ko Museveni arekura ubutegetsi.
Igi gihugu gishobora gukoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo bukure Museveni ku ngoma bitewe ni inyungu z’ ubukungu aho iki gihugu cyifuza gucukura petirori muri Uganda.
Aha hari kibazo gikomeye kuko Leta ya Museveni yamaze gukorana amasezerano y’ akazi na sosiyete Total y’ U Bufaransa.
Mu gihe cyose rero Museveni azakomeza gucengana na Amerika ndetse akanayitera umugongo nayo ishobora gukoresha urubyiruko ikarwangisha Leta bityo rugashyigikira abamurwanya biganjemo Robert Kyagulanyi( Bobi Wine).
Muri gakondo ya Politiki ya Leta Zunze za Amerika igihe cyose ihora yiteguye kurwanya umuntu wese wanze ko bagirana imikoranire nk’ uko byagenze muri Zimbabwe.
Umukambwe Robert Mugabe akimara guhirikwa ku butegetsi hakoreshejwe amayeri menshi cyane , Perezida Donald Trump ari mu ba mbere babyishimiye ndetse anashyigikira ababikoze abizeza imikoranire myiza, bivuze ko Museveni nawe akwiye gucungira hafi kuko ashobora gushiduka abaye nka Robert Mugabe.


