Mu gihe inshuti n’umuryango w’Umunya-Afurika y’Epfo, Leon Orsmond bivugwa ko yaburiye I Kigali batangije ubukangurambaga bwo kumushakisha, Guverinoma ya Afurika y’Epfo nayo iravuga ko n’ubu itazi uko byamugendekeye kimwe n’Igipolisi cy’u Rwanda.
Muri iki cyumweru nibwo hafunguwe page ya facebook yiswe ‘Find Leon Orsmond’ ibaza impamvu Igipolisi cy’u Rwanda kitari gusubiza ibibazo kw’ibura rya Orsmond bivugwa ko yaburiye I Kigali muri Gashyantare.
Kuwa gatatu ushize nk’uko bitangazwa na Timeslive dukesha iyi nkuru, umuvugizi w’urwego rushinzwe imibanire mpuzamahanga n’ubutwererane muri Afurika y’Epfo, Ndivhuwo Mabaya, yavuze ko Orsmond yabuze kandi abayobozi b’u Rwanda nabo batazi aho aherereye.
Yagize ati: “ Mu Rwanda, Igipolisi cy’u Rwanda cyasohoye amatangazo yo kumushaka. Aha twicaye ubu ni idosiye ifunguye kandi ntituzi aho ari. ”
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko kuwa 11 Ukwakira ari bwo hari isabukuru ya Orsmond w’imyaka 62. Ubukangurambaga bwo kumushaka bukaba bwarakusanyije amafaranga 61,700 akoreshwa muri Afurika y’Epfo (Rand) yo gufasha umuryango we n’inshuti kwishyura ushinzwe iperereza wigenga uzafasha mu kumushaka.
Abo mu muryango we bashinja igipolisi cy’u Rwanda kuba kitarakomeje kumushakisha bakaba bizeye ko uyu ushinzwe iperereza wigenga akenewe ngo azajye mu Rwanda akurikirane irengero rye. Ni mu gihe igipolisi cy’u Rwanda cyanashakishije mu bitaro no mu buruhukiro bitandukanye ariko ntihagire icyo bitanga.
Mu minsi yabanjirije ibura rye ariko, umuryango n’inshuti bavuga ko Orsmond wakoreraga mu Rwanda mu bijyanye no kwamamaza, yanengaga ubutegetsi bw’u Rwanda abinyujije mu butumwa yacishaga kuri facebook na instagram.

Iyi page ya facebook yatangijwe yo kumushakisha ikaba ivuga ko ashobora kuba ari muri imwe muri gereza zo mu Rwanda azira kurakaza ubuyobozi no guharanira uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza.
Nyuma y’ibura rye, muri Werurwe hagiye havugwa na none ko yari afite ibibazo bijyanye n’uruhushya rwe rwo gukorera mu Rwanda ameze nk’uri mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko visa ye yari yararangiye. Uyu akaba yari amaze imyaka 8 akorera mu Rwanda.


