Mu mpera z’ icyumweru gishize ihuriro FCC , Perezida Joseph Kabila abarizwamo ryashyize ahagaragara urutonde rw’ abantu 500 bazamamaza umukandida Emmanuel Ramazani Shadary ,ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza 2018.
Kimwe n’ abandi benshi bagaragaye kuri ur rutonde, umutoza w’ ikipe y’ igihugu ya Congo-Kinshasa (Leopard du Congo), Ibenge yahise atangaza ko ibi byamubayeho byamutunguye cyane.
Mu kiganiro na RFI, Florent Ibenge yagize ati “Ndatangaye pe! ntabwo nigeze menyeshwa ko ndi mu bantu bashinzwe kwamamaza igisonga cya Perezida Joseph Kabila,Emmanuel Ramazani Shadary”.
Usibye umutoza Florent Ibenge usanzwe unatoza ikipe AS Vita Club I Kinshasa, mu bandi bagaragaye kuri uru rutonde ni Umunyamabanga w’ Inama Nkuru y’ Itangazamakuru, Chantal Kanyimbo, Perezida w’ Impuzamashyirahamwe y’ ibinyamakuru muri congo (UNPC) Kasonga Tshilunde.
Benshi mu bantu bagaragaye kuri uru rutonde bakomeje batangaza ko batunguwe cyane ariko na none bakanenga uburyo byakozwemo ngo kuko batigeze babimenyeshwa.
Umujyanama wa Perezida Joseph Kabila mu bya diplomasi, Ambasaderi , Barnabé Kikaya yatangaje ko uru rutonde rwakozwe na Emmanuel Ramazani Shadary agendeye ku bushobozi abona muri abo bantu.
Ati “Nta gikuba cyacitse ibyo umukandida Shadary yakoze ni icyifuzo abo bantu bashyizwe kuri lisiti bafite uburenganzira busesuye bwo kwemera cyangwa guhakana gushyigikira no gukorera FCC”.
Usibye gushyirwa kuri uru rutonde batabajijwe , amakuru dukesha RFI yemeza kandi ko benshi muri aba bantu bahamagariwe kuyobora amatsinda yo kwamamaza umukandida uzasimbura Joseph Kabila batangiye guhamagarwa baterwa ubwoba banatukwa n’ abantu batazi kuri telefoni zabo ngendanywa.


