Umuyobozi wa Polisi y’u Butaliyani yasuye urwibutso rwa jenoside ku Gisozi- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Butaliyani, Gen C.A Giovanni Nistri yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, asobanurirwa amateka y’itegurwa ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Gen. C.A Giovanni Nistri, uyobora igipolisi cy’u Butaliyani kizwi ku izina rya ‘Carabinieri’ yasuye uru rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku wa Mbere tariki ya 26 Ugushyingo 2018, mu gihe ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda rw’iminsi itatu, kuva ku wa 25-28 Ugushyingo 2018.

Muri uru ruzindukon rwe, yakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’abandi bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda, mu biganiro bagiranye byibanze ku gushimangira umubano ushingiye ku kungurana ubumenyi hagati y’inzego zombi cyane cyane hibandwa ku kungurana ubumenyi,ubushobozi ndetse n’ubunararibonye mu kurwanya  ibyaha byambukiranya imipaka.

General C.A Giovanni Nistri yavuze ko yishimira ubufatanye bumaze umwaka urenga hagati ya polisi y’u Rwanda n’urwego rushinzwe umutekano mu butaliyani (Carabinieri).

Avuga ko impande zombi zifuza gukomeza ubufatanye ariko cyane cyane hakibandwa ku kongera ubumenyi n’ubushobozi mu kurwanya ibyaha.

Yagize ati:”Twishimiye imikoranire myiza hagati y’inzego zombi, turashaka kongera ubushobozi bwacu mu bintu bitandukanye, nko kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, amahugurwa ku mitwe yihariye,   guhugura abapolisi bazahugura abandi mu bintu bitandukanye, byose bigakorwa hagamijwe gukomeza gushimangira umutekano mu baturage.”

d 1

Gen C.A Giovanni yakomeje avuga ko imikoranire hagatiya ya Polisi y’u Rwanda n’uyu mutwe ayoboye  ari myiza cyane. Avuga ko iyo mibanire idashingiye gusa ku guhugurana ku mpande zombi ko ahubwo no mu buryo bw’imyumvire mu kurinda abaturage babihuriyeho.

Ati:”Umubano wacu na Polisi y’u Rwanda ntabwo ushingiye gusa ku guhanahana amahugurwa n’ubunararibonye, ahubwo biri no mu mitekerereze kuko Polisi y’u Rwanda usanga ifite amahame meza agamije kwita ku baturage, uburenganzira bwa muntu, kurinda abanyantege nkeya. Ni byiza ko dukomeza gushimangira iyi myumvire twese duhuriyeho.”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yavuze ko uruzinduko rwa mugenzi we ari ikimenyetso cyo gushimangira imikoranire myiza imaze iminsi hagati y’inzego zombi.

Yagize ati:”Nk’u Rwanda umubano hagati y’uru rwego rushinzwe umutekano mu butaliyani hari byinshi twungukiyemo. Kuri ubu dufite abapolisi barenga 300 bahuguwe mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda,gucunga umutekano n’ituze mu baturage, umutekano wo mu kirere n’ibindi.”

IGP Munyuza yavuze ko kuva hasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Carabinieri  muri Mutarama 2017, hari byishi Polisi y’u Rwanda imaze kunguka.

Nyuma y’ibiganiro bagiranye, aherekejwe n’itsinda bazanye, uruzinduko barukomereje mu kigo cyita ku bahuye n’ihohoterwa ( isange One Stop Center)  no ku rwibutso rw’abazize jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, ashyira indabo ndetse anunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 25 zirushyinguyemo.

h1 h2 h3

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *