Ubuyobozi mu karere ka Ntungamo muri Uganda, butangaza ko abanyarwanda bahakora nka banyakabyizi badafite ibyangombwa byemewe n’amategeko bibemerera kuhaba, bagiye gushakishwa basubizwe mu Rwanda.
Komiseri mukuru w’aka karere, Bakunda George avuga ko inzego z’umutekano zakoze isuzuma zisanga kuba hari abantu batagira ibyangomba ari intandaro by’ibyaha bikomeje gukorerwa muri ako gace.
Yagize ati “Twarangije kwandika abaturage bose muri aka karere,… twaje kubona ko abantu bafatirwa mu makosa bateza umutekano muke ari abinjira bavuye mu Rwanda badafite ibyangombwa, bakora imirimo yo mu ngo nka ba nyakabyizi”.
Mu nama yabaye ku wa Kabiri tariki ya 27 Ugushyingo 2017, nk’uko ikinyamakuru Chimprepots kibitangaza, Bakunda yakomeje agira ati “tugiye kuzenguruka mu ngo tureba abakoresha abo banyamahanga, uzafatwa adafite ibyangombwa by’akazi ndetse n’iby’urugendo azafatwa ndetse anasubizwe iwabo”.
Bitangazwa ko abanyarwandakazi benshi bakunze kugaragara mu dusanteri tw’ubucuruzi muri Ntungamo bakora akazi k’ubuseriveri muri tubari n’amahoteli.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubujura ndetse n’ubwicanyi bikomeje kwiyongera muri aka karere, ahanini ngo bikururwa n’abantu b’abakozi baturuka mu Rwanda bakinjira ku butaka bwa Uganda nta byangombwa bafite.
Atangaza kandi ko abantu 15 bamaze kwicwa kuva mu mwaka wa 2015 n’abakozi b’abanyabiraka, mu duce twa Ngoma, Rubaare, Kayonza, Rweikiniro na Ruhama. Ashimangira ko iyo abicanyi bamaze kubica bahindukira bagasubira mu Rwanda.
Yasabye abayobozi bose kuba maso, igihe babonye umuntu batamuzi muri ako gace bagahita babimenyesha inzego bireba.
Ibi bitangajwe mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda utifashe neza, aho u Rwanda rushinja iki gihugu guhohotera abanyarwanda bakibamo, rimwe na rimwe bamwe bagafatwa, bagafungwa mu buryo butazwi bashinjwa kuba intasi.


