Abacamanza b’Abafaransa bateye utwatsi ibyo kubura dosiye y’ibyabereye mu Bisesero mu 1994

Sangiza iyi nkuru

Abacamanza b’Abafaransa bateye utwatsi ubusabe bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bwo kongera gufungura dosiye y’ibirego bishinja ingabo z’u Bufaransa kugira uruhare mu iyicwa ry’abantu magana zari zijeje gutabara mu Bisesero.

Amakuru aturuka mu bantu begereye iyi dosiye kuri uyu wa gatatu, itariki 28 Ugushyingo, yavugaga ko abacamanza batatu bashinzwe kuburanisha ibyaha by’intambara, kuwa 22 Ugushyingo bateye utwatsi icyifuzo cyo gusubukura iperereza kuri iki kibazo cyateje igikomere gikomeye hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa kubera ubwicanyi bwo mu Bisesero mu gihe cya jenoside mu 1994.

Abarokotse bagera kuri batandatu, bashyigikiwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’abandi barega, batangije urubanza mu 2005 bashinja ingabo z’u Bufaransa gutererana abasivili b’Abatutsi bo mu Bisesero, mu burengerazuba bw’u Rwanda muri Kamena 1994. Dosiye yaje gufungwa muri Nyakanga nta muntu n’umwe uburanishijwe nyuma y’imyaka13 y’iperereza.

Abarokotse ubu bwicanyi bashyize mu majwi ingabo z’u Bufaransa zari muri Zone Turquoise, bavuga ko zasezeranyije Abatutsi bari bihishe mu misozi ya bisesero kubatabara ubwicanyi bakorewe kuwa 27 Kamena 1994.

0000297721 012a
Kuwa 30 Kamena 1994 umujandarume w’Umufaransa aha biscuit Abatutsi bari bamaze kurokoka ubwicanyi bwo kuwa 27 Kamena/ Image by © Sam Kiley/Sygma/Corbis

Izi ngabo z’u Bufaransa zaje kuhagera nyuma y’iminsi itatu abantu babarirwa muri Magana bishwe n’Interahamwe zari zishyigikiwe na guverinoma yari imaze imyaka myinshi iterwa inkunga n’u Bufaransa.

Iyi nkuru dukesha AFP ikomeza yibutsa ko mu Ukwakira, abanyamategeko bahagarariye abareze basabye abakoze iperereza gutera indi ntambwe nubwo dosiye yafunzwe, bakongeraho gushaka ubuhamya bw’abasirikare n’abanyamakuru bari hafi ya Bisesero kuwa 27 Kamena 1994.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Abacamanza ariko banzuye ko gukomeza guperereza ntacyo byamara mu kumenya ukuri cyangwa ngo bibe ari ngombwa ukurikije igihe bimaze.

Bwana Patrick Baudouin, umunyamategeko wa Umuryango Mpuzamahanga uaharanira Uburenganzira bwa Muntu (IFHR) ufite icyicaro I Paris, yavuze ko abareze bari bafite igitekerezo cyo kujuririra iki cyemezo giheruka.

maxresdefault 7

Inkunga u Bufaransa bwahaye ingabo za leta yari iriho yashyize mu bikorwa umugambi wa jenoside yakomeje guteza umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa kuva Jenoside yarangira.

U Bufaransa bwemeye ko hari amakosa bwakoze ariko buhakana uruhare muri ubu bwicanyi ndengakamere bwatwaye ubuzima bw’abasaga miliyoni mu minsi 100.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *