Mu gihe kingana n’umwaka umwe, umugore wahoze ari uwa Ndikumana Katawuti witabye Imana, akaba n’icyamamare muri sinema ya Tanzaniya, Irene Uwoya wamamaye nka Oprah wabanaga na Dogo Janja, yaciye amarenga yo kuba batandukanye.
Ibyabo byatangiye kuzamo ibibazo bakimara kubana gusa noneho byageze ku ndunduro nkuko uyu mugore yakomeje abigaragza mu butumwa ashyira ku mbuga nkoranyambaga.
Mu mpera za Nzeri 2018, nibwo uyu mugore yatangiye kujya yerekeza mu biruhuko bya wenyine mu gihe bizwi ko afite umugabo abantu batangira kwibaza ikibyihishe inyuma mu gushaka kumenya ukuri kwabyo ikinyamakuru Amani dukesha iyi nkuru cyatangaje ko aba bombi batagicana uwaka ahanini bitewe nuko Dogo Janja yagaragaje ko yifuza gushaka undi mugore wa kabiri ndetse akaba yanakomeza kugeza kuri bane yemererwa n’idini ya islam, ibintu byababaje Oprah cyane agahitamo gutangira kubaho wenyine.
Ni nyuma yaho mu minsi ishize Irene Uwoya yiyomoye ku idini rya Islam agasubira muri gaturika aho yahoze mbere yo kubana n’uyu mugabo ndetse nizina yari yarabatijwe âSheilaâ akaryipakurura, abinyujije kuri instagram ye yagize  ati âNtungurwa nâabantu bakomeza kumbaza ngo ese nasubiye mu idini ryanjye rya kera, nkaho hari uwo nabwiye ko nahinduye idini ryanjye rya gikirisitu. Ntabwo nshobora kurihindura, nta nâubwo bizigera bibaho.â
Amagambo afatwa nko kwishongora kuri Irene Janja yayavuze ubwo yatanganga ikiganiro kuri radiyo imwe yo muri Tanzaniya yagize ati âImana nibiha umugisha nzarongora undi mugore wa kabiri, uwa gatatu ndetse nâuwa kane, aho iyo umaze gutuza neza nâubutunzi bumaze kwiyongera biroroha, kurongora abagore bane rero si bibi. Imana idutije ubuzima nyuma yâimyaka icumi nazana umugore wa kabiri, nyuma yâindi icumi nabwo nkazana undi nakuzuza imyaka 50 nabwo nkazana uwa kane.â
Oprah Uwoya akimara kubyumva, yagiye kuri Instagram yandika amagambo arimo uburakari no kwereka umugabo we ko naramuka amuzaniyeho undi mugore azamwereka uwo ari we.
Yagize ati âNibwo uzabona uwo njye ndi we bya nyabyoâŠâ Yongeyeho ko naramuka akoze ikosa ryo kuzana abandi bagore ibibazo bizavuka hagati yabo ndetse amuha gasopo amubwira ko adakwiye kwibeshya.
Kuva ubwo kugera muri Nzeri 2018, umubano wakomeje kuzamba hagati ya Janja na Uwoya kugeza ubwo bafashe umwanzuro buri wese ajya kuba ukwe cyane ko uwoya uba ukwe Janja we akaba yarasigaye mu nzu bari basanzwe babamo nyuma y’ubukwe.
Kuwa 27 Ukwakira 2017, ni bwo Irene Uwoya yarushinganye nâumuririmbyi wo mu gihugu cya Tanzania witwa Dogo Janja wâimyaka 23 yâamavuko akaba n’umuraperi muri Tanzania. Azwi mu  indirimbo zakunzwe cyane nka âNgarenaroâ nâizindi.

Â






